Site icon Rugali – Amakuru

Abanyamakuru ba Flash FM mu Rwanda nabo baribaza ku rupfu rw' Uwamahoro n'abamwishe

Nta gitangaza kuba leta ya Kagame n’agatsiko barimo gushaka uko batekinika iby’urupfu rwa Uwamahoro Theodosie nyuma yaho yishwe n’abicanyi ba leta ya Kagame bambara gisivile ubundi bakirirwa bashimuta abantu babajyana kubica urubozo mu mazu amwe na mwe muri Kigali. Uwamahoro uzwi cyane kwizina rya “Mahoro” bamwishe ku manywa y’ihangu imbere y’imbaga y’abanyarwanda bamuziza ko yarimo yishakira ubuzima.
Njye iyo numvise ijambo “Gutekinika” numva Kagame, leta ya Kagame, FPR na DMI. Ntibyantangaje rero numvise abanyamakuru bo kuri Flash FM nabo bibaza ibibazo abanyarwanda bose barimo bibaza ku bantu bishe Uwamahoro n’uburyo bamwishe none barimo gushaka gutekinika iyicwa ry’uyu mubyeyi. Tega amatwi abanyamakuru ba Flash FM aho bibaza ibibizo ku bishe Uwamahoro:
https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/05/Gutekinika-urupfu-rwa-Mahoro.mp3?_=1 Ubwanditsi
Rugali

Exit mobile version