Site icon Rugali – Amakuru

ABANYAGITUGU BASESAGURA UMUTUNGO W’ABATURAGE MU KWISHIMISHA BIKARANGIRA ARIKO ABAZUNGU BABASUZUGUYE.

1.Paul Kagame :Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yateye inkunga imwe mu ikipe zikize ku isi ya Arsenal miriyoni 39 z’amayero kuko ayifana ariko yitwaza ko ngo iyo nkunga izamufasha kwamamaza u Rwanda.Iyi kipe ariko nta gaciro yamuhaye kuko ubwo habaga umuhango wo Kwita izina ingagi nibura iyo kipe yari ikwiye no kohereza umwe mu bayobozi cg se umwe mu bakinnyi ariko ihitamo kohereza uwahoze ari Captain w’ikipe y’abagore.

2.Ali BONGO: Uyu mugabo nawe yishyuye icyamamare muri ruhago Lionel Messi miriyoni 2,4 z’amayero ngo amusure umunsi umwe gusa!Messi nawe yaje yabisuzuguye aza yiyambariye ikabutura.

Icyo aba.banyagitugu bahuje bose banze gutangaza akayabo kishyuwe aba bakire kubera gutinya ko basekwa mu gihe uyu mukino mu bihugu bayobora wadindijwe n’amikoro macye!

Nko mu Rwanda aka kayabo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri rusange ntiriyatunze!Iyo ahabwa nk’amakipe yose ari muri shampiyona nta gushidikanya ko yari guhita abarirwa mu makipe akomeye muri Afurika.

Uku gusesagura umutungo w’abaturage kandi imibereho yabo igerwa ku mashyi ni kimwe mu bikunze kuranga abategetsi b’abanyafurika usanga bo ubwabo ari bamwe mu bakire batunze ku isi mu gihe abaturage babo ubukene buba burushaho kwiyongera.

Imikorere nk’iyi ni kimwe mu biheza Afurika mu bucyene.

Yanditswe na Ndamukunda Kagwigwi

Exit mobile version