Nyagatare: Yishwe ajugunywa mu murima w’ibisheke, harakekwa abavuga ko yabibye igare
Mu mudugudu wa Shenga, Akagari ka Mahoro, Umurenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, hatoraguwe umurambo w’umusore w’imyaka 26 mu murima w’ibisheke by’uwitwa Sesonga.
Ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2016, nibwo habonetse umurambo w’uwitwa Ntibarikure wari uzwi kw’izina rya Ntankumi.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko bikekwa ko yishwe n’abantu yari yibye igare.
IP Kayigi Emmanuel avuga ko umurambo wa nyakwigendera ukimara gutoragurwa, hahise hakorwa iperereza aho kugeza ubu hahise hafatwa umwe mu bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwe.
Abaturage ngo baherukaga nyakwigendera ajyana n’abana kubereka aho yashyize igare bamushinjaga kubiba, IP Kayigi akavuga ko aya makuru polisi iyafite ikaba ikomeje iperereza kuri uru rupfu.
Kwihanira ngo ntibyemewe kabone nubwo uyu wishwe yaba ari umujura, abaturage bakaba bagirwa inama yo kujya bitabaza ubuyobozi mu gihe hari umuntu bakekaho guhungabanya umutekano wabo cyangwa uw’ibintu byabo ariko bagaca ukubiri no kumva ko bakwihanira.
IP Kayigi yagize ati “Nta kintu gishobora kugarura ubuzima bw’umuntu, umuntu iyo yapfuye aba yapfuye gusa iyo yatwaye ibintu biba bishoboka ko byagaruka, kwihanira ntabwo ari byo kuko duhari kubera bo, icyo tubwira abantu ni ugushyira imbaraga mu kubaha ubuzima bw’umuntu.”
Source: Izubarirashe