Site icon Rugali – Amakuru

Abantu nka James Munyandinda ubundi barihe? Ngo baze batange ubuhamya bashyire Kagame hanze

James Munyandinda aremeza ko indege ya Habyarimana yarashwe na Lt Frank Nziza na Caporal Eric Bizimana. Aho ibintu bigeze mu Rwanda, dukeneye abantu nka James Munyandinda kugira ngo bashyire ukuri ahagaragara. Kubona James wenyine atuma Kagame yivamo nk’inopfu bene kariya kageni ibintu birakomeye. None akomeje kwita imibiri y’abahutu iy’abatutsi. Kandi n’abandi bari buhaguruke bavugire rimwe ukuri.

Ariko ibi bizakunda aruko n’abaturage nabo bahumutse bakabona ko Kagame arimo abakoresha mu nyungu ze. Nk’umuturage wemeza ko yibuka imyambaro umwana we bamwishe yambaye nyuma y’imyaka 23 murumva ko n’abo Kagame abafite mu kwaha kwe. Abo rero nabo igihe kizagera babone ukuri aho kuri.

Ndashimira abiyemeza bose bagashyira hanze ibikorwa byose bibi Kagame yagiye akorera ananyarwanda. Kagame yishe abatutsi y’ica n’abahutu.  Uyu umusanzu barimo batanga urakomeye cyane mu kubohoza u Rwanda.

Kagame yicaga abanyarwanda akabica nk’amatungo. Mwibaze namwe ubu bugome bw’indangakamere. Kagame yageze n’aho yica abasore b’abatutsi bari mu nkotanyi batandukiraga bakajyaga kurokora abavandimwe babo b’abatutsi interahamwe zabaga zirimo kwica. Kagame yarabafataga akabashyira ku biti akabarasa imbere y’abandi kugira ngo abatere ubwoba bashyire imbere umugambi wabo wo kujya gufata u Rwanda aho gushyira imbere gutabara abavandimwe babo bicwaga.

Ibimenyetso birahari kuri ubwo bwicanyi Kagame yakoreye abatutsi bene wabo.

Exit mobile version