Site icon Rugali – Amakuru

Abantu benshi n’ imiryango irengera ikiremwa muntu bakomeje gusaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Hakorwa iki ngo abagize uruhare m'urupfu rwa Kizito Mihigo baba hanze nka Mitali Protais na Badege Theos tubajyane mu nkiko?

Inshuti n’abagize umuryango wa Kizito Mihigo barasaba ibisubizo nyuma y’urupfu rwuyu muririmbyi wa gospel wo mu Rwanda waguye mu maboko ya polisi muri Gashyantare 2020. Abategetsi b’u Rwanda bavuze ko Kizito Mihigo yiyahuye, ariko abakunzi n’inshuti ze bemeza ko yishwe azira ibitekerezo bye bya politiki. 

Ndetse imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu nka Amnesty naba barasaba ko habaho iperereza ryuzuye mu rupfu rwuyu muhanzi wo mu Rwanda Kizito Mihigo, umuririmbyi uzwi cyane wa gospel, bamusanze yapfiriye muri kasho ye nyuma y’iminsi ine atawe muri yombi hafi y’umupaka n’Uburundi

Muri Nzeri 2020, Kizito Mihigo yahawe igihembo mpuzamahanga cya Vaclav Havel cyo guhanga udushya, ku nshuro ya mbere igihembo cy’uburenganzira bwa muntu gitanzwe kigahabwa umuntu witabye imana.

Garry Kasparov, nyampinga w’umukino wa chess w’Umurusiya wahindutse umurwanashyaka akaba n’umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu uharanira uburenganzira bwa muntu , yagize ati: “Ntabwo turi hano ngo turire .” ahubwo ‘Turashaka kuboneraho umwanya wo kwishimira ubuzima bwa Kizito, impano y’umuziki ndetse n’ubutwari yagize kubyo Havel yise ‘kubaho mu kuri.’ ”

Mu gihe twishimira ubuzima bwe, inshuti n’umuryango we bavuga ko Kizito Mihigo yasize umurage mwiza kandi uzahoraho. Delphine Uwituze, umufatanyabikorwa w’umuhanzikazi nyakwigendera Kizito Mihigo akaba ari nawe uyobora KMP Fondation umuryango washinzwe na Kizito yagize ati: “Ubu turishimye kuko isi yamumenye kandi ikemera ko yasize akoze ibikorwa.”

Delphine Uwituze warokotse itsembabwoko ryo mu Rwanda mu 1994, yavuze ko iki gihembo kizashyigikira “ubutumwa bwe ku bijyanye n’amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda.”

Kizito Mihigo yapfuye nyuma y’iminsi ine afatiwe hafi y’umupaka n’Uburundi. Polisi yabeshye ko yateganyaga kwambuka umupaka akajya mu mutwe w’inyeshyamba. Kizito Mihigo yari umuhanzi rimwe na rimwe wanyuzagamo akaririmba indirimbo zisingiza ubutegetsi kandi akaba yarigeze kubikundirwa kugezaho yahawe igikombe na Jeannette Kagame, yaje nubwo yigeze kwizihizwa na gushinjwa ko akorana n’imitwe y’intagondwa.

Indirimbo ye yise “Igisobanuro cy’urupfu” yamuteje ibibazo kuburyo leta ya Kagame yahise imwikoma kubera ko yariribyemo n’abandi bantu batazize na Jenoside ibintu abantu benshi bafashe nkaho yanengaga guverinoma ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame no kwibaza uko ibivugwa k’uburyo itsembabwoko ryakozwe mu Rwanda.

Raporo y’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda yavuze ko urupfu rwa Kizito Mihigo rwatewe na asphyxia kandi basanze yimanitse akoresheje ishuka ry’ igitanda. Raporo yavuze ko abapolisi bari ku kazi muri gereza batigeze bumva urusaku cg induru kandi ko nta mpamvu yo gutanga ibirego muri urwo rupfu bise “kwiyahura amanitse.”

Umuyobozi wa Afurika yo hagati muri Human Rights Watch, Lewis Mudge, yavuze ko yavuganye na Kizito Mihigo iminsi mike mbere yuko atabwa muri yombi. Mudge yavuze ko Mihigo yari afite ubwoba bwo gufungwa n’abayobozi kandi ko yateganyaga guhunga igihugu. Yavuze ku mugaragaro ko akemanga raporo ya polisi yavuze Kizito yiyahuye. ”

Mudge yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: “Mu Rwanda, ubu ni ubundi buryo abantu batavuga rumwe na Kagame, bapfa bazize impamvu zidasanzwe mu gihe bafunzwe.” Ati: “Hariho abantu benshi bapfuye mu myaka mike ishize bakabeshya ko biyahuriye muri gereza, abandi bakicwa bakabeshya ko bageragezaga gutoroka cyangwa abantu baburirwa irengero mu Rwanda maze abayobozi bakavuga ko bahunze. Duhangayikishijwe cyane nuko na Kizito Mihigo aribwo buryo yishwemo. ”

Inshuti za Mihigo zivuga ko yari ameze neza kandi ko nta bushake yari afite bwo kwiyahura.

“Kizito yari umuntu ukomeye; ni gihe yari afunzwe mbere, yari akomeye. Nta kibazo yari afite. Niyo mpamvu, njye ku giti cyanjye, ntashobora kwemera ibivugwa ko yari yarihebye ngo bibe byatuma yiyahura”, Delphine Uwituze.

Mudge yavuze ati, uko byari kugenda kose, Kizito Mihigo yari akwiye gukurikiranwa no kurindwa igihe yari afunzwe. Kandi Kasparov yemera ko niba umugambi wari uwo gucecekesha Mihigo, ntabwo bizagerwaho.

Kasparov ati: “Kizito amaze kwicwa no guteshwa agaciro, leta ya Kagame irashaka ko tumwibagirwa ntiyongere kuvugwa. Mbere y’urupfu rwe, Kizito yavuze ko yari azi ko gusohora indirimbo [‘Igisobanuro cy’urupfu’] bizamutera ibibazo, ariko we ku mutima we yari aziko ntacyari kumubuza kuyisohora. Ubutumwa rimwe na rimwe ni ngombwa kuruta intumwa uvuga ubwo butumwa, ”Kasparov.

Source: VOA

Exit mobile version