Site icon Rugali – Amakuru

Abantu barenga ibihumbi 30 baburirwa irengero gute? Mwavuze ko ahubwo ko bishwe! Iyi nayo ni Jenoside muzindi!

Abantu barenga ibihumbi 30 bakatiwe gukora TIG baburiwe irengero batayikoze . Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko hari abantu barenga ibihumbi 30 bari barakatiwe gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ariko ntibaboneka ngo bayikore ku buryo kuri ubu bikiri ingorabahizi kubabona.

Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abakozi b’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera n’Abasenateri bo muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza, kugira ngo bayigaragarize ibimaze gukorwa ku bibazo byari byabajijwe guverinoma.

Muri iki kiganiro ku bijyanye na TIG, hagaragajwe ko abantu 84,896 bakatiwe gukora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko abagera ku 48,758 bakaba ari bo bakirangije; abandi 403 baracyari kugikora. Mu bari bayitabiriye, 4,043 barayitorotse mu gihe abandi 352 bitabye Imana bakiri kuyikora.

Muri abo batorotse, harimo 1000 Komiseri mukuru wa RCS yoherereje Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha na polisi kugira ngo bashakishwe barangize igihano cyabo.

Gusa nubwo hari abakatiwe gukora TIG ndetse bagakandagizayo ikirenge ariko bakaza gutoroka, hari abandi ubona barenga ibihumbi 30 bagombaga kuyikora ariko ntibajyayo ndetse kuri ubu bakaba batazwi aho baherereye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yavuze ko abo bantu harimo abakatiwe n’Inkiko Gacaca badahari ku buryo kumenya aho baherereye byabaye ikibazo.

Ati “Twagaragaje abantu barenga bihumbi 30 batazwi irengero ryabo, batazwi ahantu bari kuko ni abantu bagiye bakatirwa rimwe na rimwe badahari ndetse ntibanaboneke[…]hagati aho hari abantu batazwi aho bari ariko abari barahawe TIG batorotse, twahaye umukoro inzego zibishinzwe ngo zikomeze kubakurikirana bagarurwe barangize ibihano byabo.”

Me Uwizeyimana yashimangiye ko gahunda yo gushakisha abatazwi irengero ari urugendo rugikomeje bigizwemo uruhare n’inzego zinyuranye bireba.

Ati “Ikibazo hari abantu bakatiwe badafunze, twe rero nta biziriko twari tuziritse umuntu bituma atagenda; ubwo rero bamaze kugenda inzego zibishinzwe zirimo kugerageza gushakisha abo bantu cyane ko amadosiye arahari, imibare ntabwo tuyihimba, abantu barakatiwe bahabwa ibihano bya TIG, hanyuma bamwe baratoroka ku buryo bari gushakishwa abandi ntawuzi aho bari, gusa inzego zibishinzwe zigerageza gushakisha kugira ngo bagarurwe bakore ibihano bakatiwe.”

Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Jean Nepomuscѐne Sindikubwabo, yavuze ko ikibazo cy’aba bantu baburiwe irengero gikomeye ku buryo bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo baboneke barangize igihano bahawe.

Ati “Ku birebana na TIG twabonyemo ikibazo kinini ndetse kinakomeye cy’abaturage barenga ibihumbi 30 bakatiwe TIG ariko uyu munsi tutazi ahantu bari, abo rero ni ikibazo gikomeye kandi tugomba kubyumva dutyo. Ndumva rero hagomba gushyirwamo ikintu gishoboka cyose kugira ngo hamenyekane aho bari kugira ngo barangize igihano cyabo.”

Nta mugororwa ugifunze kandi yararangije igihano

Yaba Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS), bagaragarije Abasenateri ko kuri ubu nta mugororwa ugifunzwe kandi yararangije igihano ahubwo ko ababivuga usanga baba barakatiwe ibihano birenze kimwe maze barangiza kimwe bakumva ko bakwiye gutaha kandi ibindi bahawe batarabirangiza.

Me Uwizeyimana yagize ati “Iby’abavuga ko barangije ibihano ntibarekurwe twagaragaje ko atari byo kubera ko ibibazo bihari ni iby’abantu usanga bafite amadosiye menshi ugasanga nko kuri imwe yarakatiwe imyaka 10 ku yindi itanu, yarangiza iyo ku myaka 10 akavuza induru ngo yarangije igihano kandi afite indi dosiye.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugorora muri RCS, ACP Kabanda Jean Bosco, yasobanuye ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga buri kubakwa ku buryo buzajya bugaragaza umuntu ufunzwe igihano yakatiwe, yaba afite ikirenze kimwe na byo bikagaragara ndetse n’igihe igihano cy’umugororwa cyarangiye bigahita bigaragara. Iri koranabuhanga rizaba rihuriweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha, RCS, Polisi n’izindi.

ACP Kabanda kandi yagaragaje ko hari dosiye z’abagororwa bari hafi yo kurangiza ibihano zirenga 400 zikirimo utubazo duke ku buryo ziri kunonosorwa kugira ngo igihe cyo gufungurwa kizagere twarakemutse ku buryo bitazaba ngombwa ko batinda kurekurwa kandi bararangije ibihano.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bari bitabiriye ibiganiro n’Abasenateri

Abasenateri bo muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugorora muri RCS, ACP Kabanda Jean Bosco

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yavuze ko abo bantu harimo abakatiwe n’Inkiko Gacaca badahari ku buryo kumenya aho baherereye byabaye ikibazo

Senateri Jean Nepomuscѐne Sindikubwabo, yavuze ko ikibazo cy’aba bantu baburiwe irengero gikomeye ku buryo bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo baboneke barangize igihano bahawe

Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-barenga-ibihumbi-30-bakatiwe-gukora-tig-baburiwe-irengero-batayikoze#.WTgsAnzsxYZ.facebook
Exit mobile version