Site icon Rugali – Amakuru

Abantu barashize! Mupende Kalisa nawe baramuhitanye!

Ntawe ufite umutekano mu Rwanda cyeretse agatsiko ka J3 na Madam Kagame: Mupende Kalisa numwe mubavandimwe bahafi wa Perezida Kagame Paul.
Ndetse ni nawe wamwigishije usibye nokuba umwe mubasirikare bamugendaga iruhande akaza nogushingwa umutungo wa presidency.

Mupende Kalisa apfuye akirimuto yarafite imyaka 43. Mupende Kalisa yazize kugambanirwa kwa Sumbiligi na J3 bashakaga uzabafasha kwibisha nokuyobya Madam Nyiramongi uba urangaye.

Mubyo Mupende yarezwe harimo ngo kugira ibibanza byinshi cyane mu mugi wa Kigali byose ari ibihimbano byacuzwe na Jack Nziza akoresheje abantu bo muri meri ya Kigali bari mwishami ry’ ibibanza dore ko harimo abasirikare benshi bakoreshwaga na J3.

Mupende Kalisa mama we ni mushiki wa Musoni Porotazi nawe uba kugatebe. Ifungwa rya Mupende ryari ryapanganywe no kwica Col. Tom Byabagamba, na Rosa Kabuye wayoboraga porotoko ya Perezida Kagame Paul.

Plan ndende y’ ubugome ya j3 ya Gen. Sumbiligi Kabarebe yagize uruhare rwo kwangisha Mupende urunuka kuburyo yahumwe umutima batangira no kumwemeza ko Mupende Kalisa ari mwene wabo na Gen.Kayumba.

Mupende yarafunzwe igifungo aracyirangiza arataha Perezida ategekako bamusubizamo arongera arafungwa arafungurwa asanga urugo rwarashenywe nkuko J3 umuryango satanic wabacancuro ukora.

Mupende nk’ umuntu ufite umuryango yagiye gusura se umubyara Mze Kalisa no kwa sekuru mu Mutara Mupende baramufata ataragerayo barongera baramufunga babeshyako yaratorotse agiye muri RNC.

Mupende bamwicishije uburozi bamaze iminsi bashaka kwicisha Gen. Frank Rusagara, Col. Byagamba na Col. Rugigana. Uruhukire mu mahoro nshuti muvandimwe Imana ikwakire mubayo.

Mupende Kalisa Amaraso yawe nay’ abandi Uwiteka azayahore!

Rugema Kayumba

Exit mobile version