Site icon Rugali – Amakuru

Abantu bagitekereza ko RPF yahinduka bashatse bamanura amaso yabo aheze mu kirere.

By Donat Gapyisi
Abantu bagitekereza ko RPF yahinduka bashatse bamanura amaso yabo aheze mu kirere. RPF kuva yatera u Rwanda muri 1990 umugambi wayo irawukomeje. Uyu mugambi yawuhishe abayifashije kugera ku butegetsi. Umugambi ni uwo kugarura Kalinga imwe yari yarasezerewe muri 1959.
Abanyarwanda bareke gutera imbabazi, bahitemo kuyoboka Kalinga cg kuyirwanya.
Nagirango mbakurire inzira ku mulima, ibintu byo kumva ibyo Rugigana abwira bamwe muri politiki ngo azabafasha bacishe hasi RPF ntabwo bizaba. Rugigana aracyakorana na RPF, umugambi wabo ni ukwigarurira akarere. Rugigana akora ikiraka cya RPF yinjira muri opposition akayicamo ibice akoresheje amafaranga. Niyo mpamvu tubona imvugo zitumvikana ziva mu banyepolitiki bamwe bari muri opposition.
Mu gufasha RPF mukulejitima ubwami, amashyaka amwe uzayabona mu Rwanda yakamejeje ngo ahanganye na RPF. Mu by’ukuri ni amashyaka ashyirwaho na RPF ifatanije na Rugigana. Nashimye abanyapolitiki bamwe babitahuye bakabyamaganira kure.
RPF yaguye ahashashe kuva 1990, yakomeje kubona abateruzi b’ibibindi ikoresha mu kubeshya amahanga mu manyanga yabo. Bijya bintangaza iyo umuhutu ufite Doctorat ashinja abandi bahutu ubwicanyi atabaciriye imanza. Ibi mujya mu byumva ntabwo ndimo mbihimba. Ibi byerekana intambara twagombye kubanza kurwana nayo “mental slavery”. Turiga, tukaminuza ariko ugasanga turusha ubujiji abaturage twasize mu cyaro.
Ukwibohoza kwacu ni ibikorwa tuzikorera byo kurwanya akarengane maze Kalinga yaje mu Rwanda igasubizwa ishyanga. Biragoye ariko niyo nzira izatugeza ku ntsinzi.
https://www.facebook.com/donat.gapyisi/posts/1667951170149736

Exit mobile version