Site icon Rugali – Amakuru

Abantu babaho gute mu Rwanda n’ibi biciro bihanitse?

Ariko wa mugani abari mu Rwanda by’umwihariko abatuye muri Kigali mubaho gute? Dieudonne Ngoga yibajije ikibazo gikomeye aho yagize ati: “*NDABAZA MUNSOBANURIRE ?!!!*”.

Ntamwe nimwirebere ibi biciro biri hasi mumbwire niba koko abantu bari mu Rwanda abenshi batarapfuye bahagaze.

1kg Igitoki = 400 frw
1kg Ibirayi = 250 frw
1kg Ibijumba = 250 frw
1kg Imyumbati = 250 frw
1kg Umuceli = 900 frw
1kg Kawunga {Ifu y’ibigori} = 800 frw
1kg Ubugali {Ifu y’imyumbati} = 700 frw
1kg Ibishyimbo = 500 frw
1kg Amashaza mabisi = 1000 frw
1 Umufungo wa dodo = 180 frw
1 kg Ibitunguru = 500 frw
1 Akadobo k’ inyanya = 2500 frw
1 umufungo wa kaloti (7) = 230 frw
1kg Inyama = 2000 frw
1L amavuta {ubuto} = 1200 frw
1/2kg Umunyu = 200 frw
1kg isukali = 900 frw
1L amata y’inshyushyu = 400 frw
1 Akadobo k’amakara = 300 frw
6kg Gas = 45.000 frw
1Ikibiliti = 20 frw
1Ipaki Amajyani = 1200 frw
1kg Ubunyobwa buseye = 1500 frw
1kg Isombe = 1000 frw
1kg Ifi = 2500 frw
1 Ipaki y’ umugati = 1000 frw
1 Iseri ry ‘imineke minini [goromisheri] = 2000frw
1 Iseri ry’ imineke mito {kamara} = 900frw
1 Inanasi = 500 frw
1 Papayi = 800 frw
1 Pomme = 300 frw
1 Ironji = 50 frw
1 umufungo w’ amatunga(10) = 550 frw
1kg Ibinyomoro = 1500 frw
– Fagitire y’amazi amake = 3000 frw
– Umuriro { cash power} unite 4.6 = 1000 frw
– Mitiweli umuntu = 3000 frw

– Inzu yamake muri Kigali itali mumanegeka kuburyo itari muzizasenywa vuba, nukuvuga inzu yubatse ari annex mugipangu cyo kwa Boss, kandi ubwo aba ari icyumba kimwe umanikamo igitambaro hagati ugatandukanya uruganiriro n’ icyumba, ubukode bw’ ukwezi amake ni = 60.000frw
– Umushahara w’umukozi wo hasi ikigali ku kwezi = 10.000 frw
– Umushahara w’umunyabiro udakorera leta ku kwezi = 150.000 frw
– Umushahara w’umukozi wa leta uhembwa make ku kwezi = 200.000 frw

“`NIRIHE BANGA ABANTU MUBA MU RWANDA NONEHO MU MUGI WA KIGALI MUKORESHA KUGIRA NGO MUBEHO ? KUKO NTIMUSANZWE NUKURI KOSE PE !“`

*NIRINZE KUBARA:*
– Gutega bus cyangwa moto mujya mukazi cyangwa se mukavamo,
– Abagabo kwiyogoshesha
– Abagore gutunganya imisatsi.
– Imyenda + Inkweto mwambara
– Amafranga y’amashuri y’abana
– Ubukode bwariya ma decoders mureberaho ama television
– Amafranga yaza telephone na internet mukoresha
– n’ibindi n’ibindi

Exit mobile version