ITANGAZO RY’ISHYAKA DRP-ABASANGIZI KU BWICANYI BWABAYE MU KINIGI NA MUSANZE
Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI rifite amakuru yizewe ko abantu 11 biciwe mu kagari ka Kaguhu umurenge wa Kinigi no mu gacenre kitwa mu Kajagari mu mudugudu wa Mufukuru akagari ka Kabazungu mu mirenge ya Kinigi na Musanze bishwe n’abacommandos b’ingabo za RDF zakagombye kubarinda.
FPR muri ya manyanga yayo ibihumbi bibiri ibwira abarecrues bayo ko ariyo ikoreramo ibikorwa byayo byose, si ubwambere ikoresha amayeli yo kwigabaho ibitero ubwayo ikica abantu iba yagennye kwica mbere y’igihe ubundi ingabo zitwa ngo ni iz’u Rda zigakora ikinamico ngo zitabaye abaturage kandi zizi neza ko ari bamwe muri izo ngabo bishe abo baturage muri operations ziba zateguwe na RDF mbere y’igihe.
Ishyaka DRP-ABASANGIZI ryifatanije n’abaturage bo mu karere ka Musanze bapfushije abantu babo bishwe na leta ya FPR yakagombye kubarindira umutekano noneho, aho kugirango bigende bityo ahubwo ikabakorera umutwe nk’uriya wo kubica hakoreshejwe amayeli buri wese asanzwe azi y’inkotanyi.
Bene ubu bwicanyi buteguye bene kuriya bugaragariza buriwese ko RDF atari ingabo z’u Rwanda ko ari ingabo za FPR n’abanyagatsiko kayo bagenzwa no gusahura u Rda n’akarere, guhobagiza igihugu cyose n’abagituye, no kwica abantu.