Site icon Rugali – Amakuru

Abantu 1000 gusa nibo bamaze kubonerwa aho begeka imisaya. N’aho se abandi 1000 bo ubu babayeho bate? Ko amafaranga atari ikibuze kwa Kagame nk’ubwo barazira iki? Aho azakura ayo azashora muri Arsenal ntiyakurayo ayo gufasha abasenyewe n’imvura idasanzwe?

Akarere ka Kamonyi karatangaza ko imiryango irenga ibihumbi bibiri iherutse kuvanwa mu byayo n’ibiza byatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa.Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko ubu imiryango irenga 1000 ifite aho yegeka umusaya.
Ibiro by’akarere ka Kamonyi.Ibiro by’akarere ka Kamonyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko ibiza byo mu mezi ashize byahitanye ubuzima bw’abantu 16 mu karere kose.

Akavuga ko usibye abantu ibiza byahitanye, hari n’umubare munini w’abo byasenyeye inzu, ubu bamwe abaturanyi bakaba babacumbikiye, abandi bakaba bikodeshereza ndetse n’abo akarere kashakaiye amacumbi kishyura buri kwezi.
Kayitesi ati “Ikibazo k’ibiza uyu mwaka cyatwaye ubuzima bw’abaturage benshi, kinangiza inzu n’imirima yabo, gusa hari abo twatangiye kwitaho.”

Abanyamakuru babajije impamvu ibishanga bya Kamiranzovu n’icya Bishenyi bikunze kwibasirwa n’ibiza n’igihe imvura yaguye mu buryo busanzwe.
Meya yavuze ko bituruka ku kuba ibyo bishanga bidatunganyije mu buryo bwiza, hakiyongeraho n’ikibazo cy’amazi ava ku bisenge by’inzu zubatswe hafi y’ibyo bishanga abaturage badafata.
Ati “Twandikiye abaturage tubasaba ko bafata amazi aturuka ku nzu zabo ari nayo usanga yangiza ibi bishanga, abatazabikora bazacibwa amande.”

Tuyizere Thadée, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere yavuze ko ubu barimo kurwanya isuri ahakikije ibi bishanga.
Muri aka karere kandi ibiza byangije Hegitari zirenga 800 zari zihinzeho imyaka ku buryo hatagize igikorwa abaturage ngo bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara.
Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Hari abavuga ko uburyo abantu barimo kuhatura bitajyanye n’igishushanyombonera ndetse n’ikerekezo igihugu gishaka kuganamo bikaba mu biteza ibiza.

UMUSEKE.RW/Kamony

Exit mobile version