Site icon Rugali – Amakuru

Abangilikani bo mu Rwanda bahanganye n’ibihugu bikomeye bibahatira kwemera ubutinganyi

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, ryatangaje ko ryiyemeje kurwana inkundura n’amatorero yo mu bihugu bikomeye, ayobowe n’irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,(USA) akomeje kurihatira gusezeranya no guha umugisha abahuje ibitsina (abatinganyi).
Muri iki Cyumweru, Umwepiskopi Mukuru w’Abangilikani mu Rwanda, Onesphore Rwaje, yitabiriye inama iziga ku buryo itorero ry’Abangilikani ritacikamo ibice kubera kwemera gusezeranya abatinganyi.
Ubuyobozi bwa EAR, bwatangaje ko muri iyo nama, u Rwanda ruzasaba ko amatorero y’Abangilikani bo mu bihugu byimitse ubutinganyi yisubiraho, cyangwa akavanwa mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’iri torero.
Umunyamabanga Mukuru wa EAR, Rev. Francis Karemera yabwiye Imvaho Nshya ko hashize igihe kinini abashumba bo mu Rwanda biyemeje gutsimbarara, ntibemerere abatinganyi guhabwa umugisha no gushyingiranywa, kabone nubwo bashyirirwaho ibihano.
Ati” Twiyemeje kurwanya ikintu cyose gihabanye n’inyigisho zo muri Bibiliya, twemera ko abatinganyi bagomba kubanza bakihana, bakemera gushyingiranwa n’abo badahuje igitsina mbere yo kwinjira mu itorero.”
U Rwanda rwafatiwe ibihano
Karemera yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko Abangilikani bo mu Rwanda badakozwa ibyo gushyingira abatinganyi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabafatiye ibihano.
Ati” Bahagaritse ibikorwa baduteragamo inkunga, bageneraga abapasiteri amafaranga yo kubahugura, bakabaha buruse bakajya kwiga ariko ubu byarahagaze.”
 

Karemera avuga ko nta bindi bikorwa byadindijwe no kudaha intebe ubutinganyi mu Rwanda, ariko umwe mu bayobozi bakuru b’itorero utashatse ko izina rye ritangazwa, yasobanuye ko hari imishinga yadindiye indi igahagarara burundu.
Yagize ati” Batwimye inkunga z’imishinga n’ubundi bucuti twari dufitanye, hari kandi n’abo twe ubwacu twanze ko badutera inkunga kuko babanzaga kudusaba ibidashoboka,… badusabaga kwimika ubutinganyi.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko ubu EAR imaze imyaka myinshi ishaka uburyo yakwigira, igakomeza ibikorwa byayo idakeneye inkunga zaturutse ku bihugu bikomeye.
Mu Rwanda nta mutinganyi w’Umwangilikani uhari
Ubuyobozi bwa EAR, bwemeza ko mu bayoboke b’Abangilikani nta mutinganyi urimo, bushimangira ko hagize uwo bamenya, ntahite yihana ngo atangaze ku mugaragaro ko aretse yo ngeso, bahita bamwirukana mu itorero.
Karemera yagize ati” Kugeza ubu ntawe turabona mu itorero, tubyumva mu makuru ngo mu Rwanda naho barahageze, ariko ntawe tuzi, abonetse twamwigisha akagaruka mu murongo cyangwa akirukanwa.”
Amateka y’ubutinganyi mu itorero ry’Abangilikani
Ugutsimbarara kw’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda si ukwa vuba aha, uwahoze ari umushumba w’iri torero, Musenyeri Emmanuel Collin, ni umwe mu bagiye bazamura ijwi mu nama zahuzaga abepiskopi bo hirya no hino ku Isi, kugeza ubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru agasigira ubushumba Onesphore Rwaje.
 

Ikibazo cyo gushyingira abatinganyi cyatangiye mu itorero ry’Abangilikani kuva muri za 1990. Mu 1998 Inama y’Abepiskopi ya Lambeth mu Bwongereza yanzuye ko ubutinganyi butajyanye n’Ijambo ry’Imana.
Ariko mu 2002, diyosezi ya New Westminster muri Canada yemeje ko abatinganyi bahabwa umugisha, mu 2003 abatinganyi babiri basabye guhabwa ubusenyeri mu Bwongereza no muri USA.
 

Gene Robinson, umutinganyi ubyiyemerera ku mugaragaro, yahawe inkoni y’ubushumba mu 2004. Ibi byatumye bamwe mu bepiskopi biganjemo abo mu bihugu bya Afurika batitabira inama y’itorero ku rwego rw’Isi yo mu 2008.
Ukwigomeka kw’ibihugu bikennye
U Rwanda, kimwe n’ibihugu byo muri Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya byagaragaje uburakari bitewe no kuba ubutinganyi buri guhabwa intebe , abasenyeri 1148 bahise batumiza inama yabereye I Yeruzalemu mu 2008, batangaza ko bitandukanyije n’abo mu bihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Kuri abo hiyongeraho abirabura n’abandi bangilikani bake bo mu bihugu byo mu Burayi, USA na Canada. Bose hamwe bahuriye mu ihuriro , GAFCON, bemeza ko ibihugu bishaka ubutinganyi byirukanwa, bikitwa irindi torero ritari Angilikani.
Bamwe basanga inama izaba muri iki cyumweru ishobora kuzatuma iri torero ricikamo ibice bibiri, kuko mu mpande zihanganye nta na rumwe rwiteguye kuba ku izima.

Exit mobile version