Site icon Rugali – Amakuru

Abandi Kagame azakoresha gushinja ibinyoma Rusesabagina babonetse!

Col Irombe na Capt Rusine baherutse gufatirwa muri Congo boherejwe mu Rwanda. Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereje mu Rwanda abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FLN barimo Capt Jean Marie Vianney Rusine na Col Irombe baherutse gufatwa n’ingabo z’iki gihugu, FARDC.

Capt Rusine Jean Marie Vianney wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, RDF na mugenzi we bafashwe ku wa 7 Mutarama binyuze mu bikorwa by’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo uzwi nka Hibou Special Forces.

Rusine yinjiye muri FLN mu 2018 nyuma yo kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda kubera guhamwa n’ibyaha by’ubujura. Yirukanwa yari afite ipeti rya Lieutenant.

Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavutse mu 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke. Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero.

Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri Congo, Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n’amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka.

Ifatwa ry’aba bagabo ryakurikiwe n’urupfu rwa Lt.Col Butera Didier wari umujyanama muri FLN wishwe n’ingabo za Congo.

Imirwano imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvila, muri Kivu y’Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva abayobozi bakuru ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘sebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

Abafashwe baje biyongera ku bandi bagiye bafatirwa mu mashyamba ya Congo bakoherezwa mu Rwanda barimo Major Habibu Mudathiru n’abandi barwanyi bari bari kumwe mu mitwe ishamikiye kuri RNC yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye, na ‘Lt Col’ Jean-Pierre Nsekanabo bo muri FDLR bafashwe, bose bakaba bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Rwanda.

Source: Igihe.com

Exit mobile version