Abagera kuri 40 ku ijana by’Abarundi bari mu magereza z’imbere mu Burundi muri iki gihe bashobora kurekurwa.
Leta y’Uburundi iretugura gufungura abanyururu benshi mu rwego rwo kugabanyiriza umutwaro gereza zarengeje ubushobozi bwazo
Iteka rya perezida wa Repubulika y’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, rivuga ko abamaze byibura imyaka itanu muri gereza bashobora gufungurwa, kereka abashobora kubangamira umutekano w’igihugu.
Abafungiwe ibyaha byo gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa rubanda nabo bashobora kurekurwa baramutse biyemeje gusubiza ibyo basahuye, inyungu zabyo, n’amagarama y’imanza zabo.
Muri make, abanyururu bashobora gutaha bose hamwe bagera ku 5,255, ni ukuvuga byibura 40% by’Abarundi bari mu magereza muri iki gihe.
Icyemezo cya Perezida Ndayishimiye kije nyuma y’amezi abiri n’igice arekuye abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Iwacu.
VOA