Abize muri Isiraheli barahakana ko batigeze banga akazi ko gukora mu buhinzi (Soma inkuru yo mu Igihe.com aho Kagame yifuza kubona aba bana akabita inyana z’imbwa!)
Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame anenze bikomeye abanyeshuri bagiye kwiga muri Isiraheli ibijyanye n’ubuhinzi Leta ibatanzeho amafaranga atari macye ,ariko bagaruka mu Rwanda bakanga akazi bahawe ,ubu aba banyeshuri bamaze gutangaza uko byavugwaho byo kwanga akazi ari ukubabeshyera.
Ku itariki ya 28 Mata ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma,umukuru w’igihugu yanenze bikomeye abanyeshuri biga leta ibatanzeho amafaranga menshi, basoza amasomo ‘bakirya’, ku mpamvu zidafatika bakanena akazi bahawe.
Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abanyeshuri igihugu cyatanzeho amafaranga ngo bige, banze gukora akazi mu mushinga w’umuherwe Howard Buffet wo kuhira imyaka uherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe, bitwaje ko ari mu cyaro kandi bo ari abo mu mujyi.
Uyu mushinga wo kuhira ibihingwa uri ku buso bungana na hegitari 400. Ni umwe mu mi mishanga izaterwa inkunga ya miliyoni 500 z’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari 345 z’Amafaranga y’ u Rwanda, n’umuherwe Howard Buffet kugira ngo iteze imbere urwego rw’ubuhinzi.
Muri uyu mushinga umuherwe Buffet yubatse n’inzu nziza abakozi bazajya bararamo. Ku ikubitiro abarangije mu ishuri ry’imyuga ryo mu Burasirazuba bahawe amahirwe ngo bimenyereze umwuga babihemberwa nyuma bazabonemo akazi, ariko bamwe muri bo bagera hafi ku 10 barabyanga.
Mu banyeshuri bavugwa ko banze aka kazi ngo kubera ari mu cyaro harimo abana bize mu gihugu cya Isiraheri bari baragiyeyo kwiga ubuhinzi.
Akomoza kuri aba banyeshuri,umukuru w’igihugu yagize ati ““Erega ubwo hari abantu dufite bari aho bababyinirira bakumva ko ari ibitangaza, umuntu akararika igitwe yavuze ngo ntashobora abantu baramutanzeho amafaranga y’igihugu bakamwigisha, bamwe bagiye Israel bajya kwiga ibintu bihanitse aho kuza ngo bakore bakirata.”
Minisitiri w’Urubyiruko yongeye kubanenga bikomeye.
Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yongeye kunenga urubyiruko rwigira abasongarere
Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yongeye kunenga urubyiruko rwigira abasongarere
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wakabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, kiga uburyo urubyiruko rwakwitabira ubuhinzi bugamije ubucuruzi, kigahuza inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yanenze bikomeye urubyiruko rw’u Rwanda usanga bigira intakoreka abandi bagasuzugura akazi bityo agasanga igihe kigeze ngo imyumvire nk’iyi ihinduke buri wese abigizemo uruhare.
Abanyeshuri bize ubuhinzi muri Isiraheri baravuga ko babeshyewe.
Ihuriro ry’abanyeshuri bize mu gihugu cya Isiraheri barahakana ko banze akazi bavuga ko batazi uwatanze ayo makuru kandi ko yanababeyeshye. Mu kiganiro n’abanyamakuru,Gahimano Thomas umunyamabanga mukuru w’ihishyirahmwe ry’abanyeshuri bize muri Isiraheli yavuze ko mu banyeshuri bose barangije muri Isiraheli nta numwe bazi bahawe akazi akakanga. Ati “ Biriya bivugwa rero ko twanze akazi,igisubizo naguha cya mbere ni uko ntako twanze, nako twahawe,nibigaraga uwakaduhaye,bikagagara n’uwakanze nukuri nk’itangazamakuru nicyo tubifuzaho muzaba mutubohoye(…) Mubanyeshuri 263 bagaradiwetinze( Barangije) muri Isiraheli nta n’umwe ntuzi haba muyobozi,nta n’umwe tuzi wahawe akazi ,nta n’umwe tuzi wakanze ,sibyo? muze kubaza ahubwo inzego zibishinzwe ninde waknze?yagahawe nande?yagahawe ryari?”.
Gahimano yakomeje avuga ko nta tangazo ry’ako kazi bigeze babona kuko ngo iyo baribona ntabwo bari kwanga ako kazi bitewe n’ubushomeri buri mu Rwanda,bityo ko ibibavugwaho byo kwanga akazi ari ukubabeshyera. Ati “Ndabihamya ntashidikanya y’uko batubeshyera,rwose iki ng’iki cyo nanagicaho umurongo”.
Mugihe mu Rwanda havugwa ikibazo cy’ubushomeri murubyiruko,Leta y’u Rwanda iravuga ko hari amahirwe menshi mu ngeri zitandukanye urubyiruko rutabyaza umusaruro kugirango rwiteze imbere.
Mu buhinzi n’ubworozi ni hamwe Leta ivuga ko hari amahirwe menshi ariko ngo ikibazo kiri mu myumvire y’urubyiruko rwanga kujya mubuhinzi ahubwo rukijyira mu mijyi.
Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuri uyu wakabiri yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ry’urubyiruko ruteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi ko bagomba kwigira kubantu bamaze kumenya amahirwe ari mu buhinzi .Aha yakomoje kuri Sina Gerard ufite ikigo cya Nyirangarama gicuruza ibintu byinshi bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi aho kuri bimaze gutuma amenyekana k’uruhando mpuzamahanga.
Perezida Kagame arasaba abanyarwanda kugira umutima n’imico ituma batagira icyo banga gukora kibazamura kikabakura mu bukene, kuko ngo amajyambere y’igihugu adashobora guturuka mu macenga, kwiratana ubusa, kudakora no kubeshya.
C.Editor
Kalisimbi.rw