Site icon Rugali – Amakuru

Abana bo mu muhanda i Kigali,… ikibazo kitavugwaho rumwe

Mu nsisiro zitandukanye mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’abana bo ku mihanda, bituma benshi bibaza impamvu ziri gutuma biyongera, cyane ko usibye kuba bibangamira ubuzima bw’abana ubwabo bishobora no gutera izindi ngaruka.
Iki kibazo kigaragara ahantu hatandukanye nko ku mihanda y’i Nyamirambo, Nyabugogo, Kisimenti n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, ukababona bashoreranye bagusaba ijana, ibiryo ndetse rimwe na rimwe bakakubwira ko ari abanyeshuri babuze amakayi.
Rimwe na rimwe usanga ari ikizamini ku bashoferi kuko bakunda kubona utwana duto twambuka imihanda, tutari kumwe n’ababyeyi ku buryo bisaba ubushishozi bukomeye kugenda mu mihanda imwe n’imwe mu Mujyi wa Kigali.
Iyo kandi unyuze mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali uhasanga abana bari kunywa Kore, bakururira mu mipira, bafite uducupa twa Lisansi n’ibindi. Abo bana benshi barara mu mihanda aho baba bafite indiri muri za ruhurura, mu bikarito naho abandi ijoro rigatandukana bakanuye, imvura ikabahitiraho, imbeho ikabica, inzara n’inyota rimwe na rimwe bagakubitwa bikomeye bazira kwiba n’andi makosa bakora baramira ubuzima.
Abo bana iyo ubegereye usanga badaheruka gukaraba, amaso yaratukuye, imyenda yarabacikiyeho, basakuza cyane hagati yabo, burira imodoka n’ibindi.
Gusa gusobanukirwa amwe mu magambo baba bavuga biba bikomeye kuko bagira Ikinyarwanda cyihariye gikunda kumenywa n’urubyiruko rw’ubu harimo injuga, kuyoka, swaga, horo, ikosora, gukina iribenge, ubukaro, ishumi yanjye, gukasirwa, inkangu, umucarutsi n’izindi.
Nubwo ariko hari abana babayeho gutya, buri mwana wese akwiye uburenganzira bwuzuye nkuko abiteganyirizwa n’itegeko N°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana, kumurinda no kumurengera harimo inshingano z’umuryango n’ababyeyi zo kuyobora umwana, uburenganzira ku buvuzi n’ubwishingizi bw’indwara, uburezi n’ubundi burenganzira bugenerwa umwana w’umunyarwanda ngo azagire ubuzima butuma abaho none n’ejo hazaza.
 
Abana benshi bo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali basigaye barabaswe n’ibiyobyabwenge

Ubu bwiyongere bw’abana butangazwa n’umwe mu batuye umujyi wa Kigali witwa Gerard ucuruza Bibiliya mu bice bitandukanye. Ubwo twamusangaga ku Kisimenti i Remera yadutangarije ko iki kibazo cyarushijeho kwiyongera ndetse atubwira n’uko yagiye abipima.
Ati “Hari nk’aho nabonaga abana batanu mu muhanda ariko ubu tukaba duhura barenga 10. Hari n’utundi duce hatajyaga habamo abana bo mu muhanda ariko ubona basigaye buzuyemo”
Undi utuye ahitwa kuri 40 i Nyamirambo ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko abana bo mu muhanda ubu basigaye bacungirwa hafi kuko batangiye kujya biba amakofi, Telefoni, Mudasobwa, gukora mu modoka n’utundi dukoresho duto bita “Boro” .
Yagize ati “Bagucunga ku jisho bakaba bagushikuza telefoni cyangwa agasakoshi bakirukira mu ndiri yabo […] hari n’abandi bacunga uparitse imodoka bagahita bakuramo Laptop (mudasobwa).
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bihugu biri mu murongo w’Ubukene umwana w’umuhungu umwe muri bane, uri munsi y’imyaka 15, ahura n’ibibazo bibangamira uburenganzira bwe.
Madamu Jeannete Kagame, ubwo muri Nzeli 2015 yari mu nama ku burenganzira bw’Umwana ku kicaro cya Loni i New York, yashishikarije Isi gukanguka kuko ibibazo byugarije abana ari byinshi, ariko akavuga ko abantu bahagurukiye kubirwanya byaranduka.
Umujyi wa Kigali n’Uturere ntibazi ko abana bo mu muhanda biyongereye
Mu gushaka kumenya niba inzego zo mu Rwanda hari amakuru zifite ku bwiyongere bw’abana bo mu muhanda n’icyo ziri gukora, twegereye inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo.
Nyarugenge: Mu karere ka Nyarugenge hakunda kugaragara abana bo mu muhanda cyane cyane mu mujyi rwagati, i Nyamirambo, munsi ya UTC , Nyabugogo n’ahandi. Bivugwa ko iki kibazo cyakajije umurego.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga, nta byinshi yigeze atangaza kuri iki kibazo.
Mu magambo make mu kiganiro ku murongo wa telefoni, yagize ati “ Ahaaah ibibazo by’abana bo mu muhanda wabivugaho iki?… N’ubu ndi mu muhanda buretse ndaguhamagara [Ahita akupa].”
Mu gihe twakoraga iyi nkuru, ntabwo twabashije kungera kubona uyu muyobozi ngo agire icyo atubwira kuri iki kibazo.
Gasabo: Mu karere ka Gasabo ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda buvugwa ahitwa ku Kisimenti, Korodori no mu Kajagari ka Kanombe. Benshi mu bo twaganiriye bavuga ko baturuka ahitwa i Nyabisindu mu murenge wa Remera, mu Migina, Bannyahe-Nyarutarama n’ahandi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, yavuze ko atazi niba abana bo mu muhanda bariyongereye ariko avuga ko ibikorwa byo kurwanya iki kibazo bihoraho.
Yagize ati “Icyo si ikibazo abantu bavuga ko barangiza rimwe gusa, ni gahunda ihoraho dufatanya n’izindi nzego. Wenda sinzi niba ari uko njye nakoze mu mwaka 2015 ngo menye uko byari bimeze mbere niba bariyongereye, ariko nziko ingamba zakoreshwaga n’ubu nizo zigikoreshwa mu guhanagana n’iki kibazo”
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, Jean Claude Ruzindana, we yabwiye IGIHE ko abana bo mu muhanda nta gihe bigeze bashira mu mujyi wa Kigali, ariko ko atahita avuga ko biyongereye cyangwa bagabanutse mu gihe nta bushakashatsi abifitiye.
Yongeraho ko Umujyi uhora uhanganye nacyo ubinyujije muri gahunda zitandukanye.
Yagize “Sinahamya ko biyongereye cyangwa ngo mbihakane kuko nta bushakashatsi burabigaragaza…. Gusa inshingano zo guhangana n’iki kibazo ntizireba Umujyi gusa, ahubwo ipfundo ryacyo ni umuryango duhora dushishikariza kwita kuri iki kibazo”
Abana b’abakobwa mu muhanda …abandi bavukiramo
Mu isibo ry’abana bo mu muhanda usanga haba harimo n’abana b’abakobwa bakunda kubigiriramo ingaruka zitandukanye zirimo gupfa mu bwonko, uburwayi butandukanye, kunywa ibiyobyabwenge ariko kuri bo hakiyongerwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi bibazo bibashora mu kwiyandarika, imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwandura indwara zitandukanye ndetse no kubyara abana badashoboye kurera cyangwa batateguye, nabo bakabazana mu muhanda.
Komisiyo y’Igihugu y’Abana ivuga ko iki ari ikibazo gikomeye ariko nacyo kigaruka ku muryango, aho umuyobozi wayo atanga urugero rw’aho umubyeyi ajya gusabiriza ahetse umwana ndetse afite n’undi acukije, bityo nabo bagakurira muri uwo murongo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iki kibazo gihari kandi gihangayikishije, nubwo gikomeza gushyirwamo imbaraga nyinshi.
 

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza

Avuga ko ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano kuko akenshi ibi bibazo bituruka ku babyeyi, bityo ngo umuryango ugiye ukurikiza imihigo wahize iki kibazo cyakemuka.
Yagize ati “Dufite agatabo k’imihigo y’umuryango karimo ibintu byinshi ku buryo tubikurikije iki kibazo cyagabanuka”
Ako gatabo gakubiyemo n’ibireba abana harimo kwirinda amakimbirane mu muryango; kurinda abana imirimo mibi; kuganira kw’abagize umuryango; kwitabira umugoroba w’ababyeyi; kurinda abana guta ishuri; kurinda abana kujya mu muhanda; kurinda abana gutwita imburagihe n’ibindi”
Ibindi bibazo byugarije abana muri rusange
Nkuko inzego zitandukanye zibitangaza, iki kibazo cy’abana bo mu muhanda nta bushakashatsi burashoboka ngo hagaragazwe niba biyongera cyangwa bagabanuka, gusa hari izindi Raporo zagaragaje ibibazo by’abana bitandukanye
Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2014-2015, Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO, yakoreye mu turere 15 mu gihugu hose bugaragaza ko abana 6,5% bakora imirimo yo mu rugo baba bari hagati y’imyaka 10 na 15.
Nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Abana ifatanyije na Save The Children bwagaragaje ko mu mujyi wa Kigali abana 157 bari hagati y’imyaka 13 na 17 bakora imirimo ivunanye.
Muri Raporo kandi y’ubuzima n’uburumbuke bw’Abanyarwanda (Rwanda Demographic and Health Survey (2014-15 RDHS),ikigo cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko abana b’abakobwa 7% bari hagati y’imyaka 15-19 batwara inda zitateguwe.
 

Ibiyobyabwenge byabase bamwe

birori@igihe.rw

Exit mobile version