Site icon Rugali – Amakuru

Abana bavutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye gusenya bya binyoma bya Kagame na FPR bubakishije umusenyi!

Ibyo mu Rwagasabo bigeze aharyoshye ubwo abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi batangiye kubaza ibibazo byingutu bisa nibinyomoza ibyo babapakira mu mitwe.

Umwana umwe arabaza ati: Ko mu Rwanda hari amoko atatu, jenoside igakorerwa abatutsi , abatwa n’abahutu bo ntabwo bapfuye?”

Undi akabaza ati ko Habyarimana yarashyigikiye Jenoside kuki bamwishe?

Uyu mwana yabajije ikibazo kingutu na FPR idashobora gusubiza kuko babashye aba bana ko Perezida Habyarimana yishwe n’intagondwa zakoze Jenoside.

https://youtu.be/eciITpNh29U

Hari kandi abana benshi hirya no hino mu Rwanda batangiye kujya babaza iki kibazo:

Ese ko mutubwira ibibi Perezida Habyarimana yaba yarakoze, nta byiza yigeze akora. Urabyumva nawe barya iminwa mu gihe baba badashobora kubabwira ko ariwe wubatse stade AMAHORO birirwa bamutukiramo ko ariwe wubatse ibitaro Roi Faycal byambere bikomeye mu Rwanda. Lisiti ni ndende uwavuga ku byiza Perezida Habyarimana yakoze kandi yasize wakandika ibitabo byinshi.

Abanyarwanda bakuze bahiye ubwoba ntawe utinyuka kubaza kubera gutinya agashoka ariko bano bana barasobanutse none batangiye kudusenyera no gutamaza FPR kuko yubakiye ku kinyoma. Uwapfuye yarihuse!

Kamuhanda Justin

Remera, Rwanda

Exit mobile version