Site icon Rugali – Amakuru

Abana bacu Kagame yohereje Minembwe bagiye gushirirayo! Abanyamulenge ba GUMINO banze guhara ubutaka bw’abakurambere babo

Amakuru agera kuri Rugali nuko ingabo za Kagame “RDF Special Forces” yohereje i Minembwe mu ntara ya Fizi muri South Kivu ziri kumwe n’abarundi barwanya leta y’u Burundi ya Perezida Nkurunziza bari mu mutwe wa Red Tabara ubu bagiye gushirira iyo za Minembwe aho basanze abana b’abanyamulenge ba GUMINO babategereje aba banyamulenge bakaba bariyemeje kurinda ubutaka bwaba sekuru babo.

Amakuru Rugali yashoboye kubona nuko magingo aya Kagame amaze kohereza burigade 4 muri Congo, ebyiri zikaba ziri muri South Kivu naho izindi ebyiri muri Kivu ya ruguru. Kagame akaba amaze kugezayo abasirikari barenga ibihumbi 15 bakaba aribo bari kubiyogoza iyo muri Kivu y’amagepfo, Kivu y’amajyaruguru ndetse na Ituri.

Buri mubyeyi ufite umwana Kagame yohereza muri izi ntambara yagobye kwibaza ati: “Kagame azicisha abana bacu kugeza ryari mu ntambara ze zidashira kandi zidafitiye u Rwanda akamaro?”. Birazwi ko Kagame akeneye ubukungu bwa Conngo akoresha yigwizaho imitungo mu mifuka we n’umuryango we hejuru y’amaraso y’abana bacu. None biravugwa ko ubu akeneye amafaranga yo kuzuza ikibuga k’indege cya Bugesera nayo kubaka ya Gariyamoshi yijeje abanyarwanda akaba ariyo mpamvu nyamukuru yamusubije muri Congo.

Na Hitler yatsinzwe kubera ko yakomeje kwishora mu ntambara nta mpamvu aribwo yasanganga abarusi barwanaga k’ubusugire bwabo bamutegereje none Kagame nawe abanyamulenge biyemeje kurwana k’ubutaka bw’abakurambere babo kuburyo abana bacu Kagame yohereje kumupfira iyo za Minembwe ubu barimo kubona ibintu batigeze babona mu buzima bwabo iyo muturere twa Uvila na Fizi mu majyepfo ya Kivu.

Nkuko Perezida Nkurunziza yigeze kubivuga imwe muri izi ntambara Kagame ahora ashora ku bihugu bituranye nawe umunsi umwe izarangirira muri Village Urugwiro. Icyashimisha nuko umunsi umwe aba bana Kagame yohereza kumena amaraso yabo ngo akunde yuzuze imifuka ye nuko baziyemeza gutaha barwana maze bakamukura muri iriya Village Urugwiro kuko aribwo buryo bwonyine bazamuhagarika gukomeza kwicisha abahungu bacu. Twese hamwe tuzatsinda ikibi Kagame nitubishyiramo ingufu buri wese agakora ibihwanye nibyo ashoboye.

Ubwanditsi bwa Rugali

Exit mobile version