Uyu munsi hashize iminsi 30 Eugène Ndereyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda aburiwe irengero, umugore we avuga ko amaze gucika intege, abana nabo baracyamubaza aho Papa wabo yagiye.
Yabuze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi agiye i Nyagatare guhura n’abifuzaga kumva iby’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, FDU-Inkingi, yari ahagarariye mu ntara y’iburasirazuba, nk’uko umuyobozi w’iri shyaka yabibwiye BBC.
Ndereyimana w’imyaka 29 y’amavuko ni we wari utunze urugo rwe rugizwe na we, umugore we n’abana babiri b’imyaka irindwi n’ine.
BBC yagerageje kuvugana n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ku makuru mashya y’ibura rya Ndereyimana, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
- FDU-Inkingi ivuga ko umurwanashyaka wayo yaburiwe irengero
- Undi utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yasanzwe yapfuye
- Hashize iminsi itatu umunyamakuru mu Rwanda aburiwe irengero
Victoire Ingabire, umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko Ndereyimana yari ageze hafi y’aho yari agiye gukorera inama maze abarimo bavugana nawe kuri telefone bamutegereje ntibongera kumwumva cyangwa kumubona abagezeho.
Hashize iminsi ine ibi bibaye, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, Modeste Mbabazi, yabwiye BBC ko bashyikirijwe ikirego ko uyu yabuze bagahita batangira kugikurikirana.
Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa kane, Mwiseneza Joselyne umugore wa Ndereyimana, yabwiye BBC ko mu rugo bari mu gahinda kuko kugeza ubu nta nkuru ye barongera kubona, ukwezi kurashize.
Ni urugamba rukomeye
Madamu Mwiseneza avuga ko bikomereye umuryango we kubura umuntu wari ubatunze batazi niba akiriho cyangwa yarapfuye.
Madamu Mwiseneza yagize ati: “Ntacyo abashinzwe gukora iperereza baratubwira. Njyewe urebye nacitse intege”.
Arakomeza ati: “Ni urugamba rukomeye, abana baracyari bato, ntabwo babashije kubyakira, bahora bamutegereje, bambaza ngo ese papa ari hehe?”
Mu kwezi gushize kwa karindwi, Madamu Ingabire uyobora FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yabwiye BBC ko ibi atari bishya kuri bo iburasirazuba.
Yagize ati: “Mu 2016 twahapfushije undi wari uduhagarariyeyo witwaga Habarugira Jean Damascène, yatwawe n’umuntu wari umaze kumuhamagara birangira babonye umurambo, bamwishe”.