Abakuru b’ibihugu benshi bemeje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’ basesekaye i Kigali.
Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda wongeye kwandika amateka mu kwakira abakuru b’ibihugu byinshi; kuva ku wa 19 Werurwe watangiye kubakira bitabiriye inama ikomeye ya AU yo ku wa 21 Werurwe 2018, yitezweho ishyirwaho ry’isoko rusange rizazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Ku wa 19 Werurwe, haraye abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Niger Mamadou Issoufou uyoboye gahunda ya CFTA iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063; Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali; Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton.
Nyuma ya saa sita ku wa 20 Werurwe nibwo ikirere cy’u Rwanda cyacicikanagamo indege z’abakuru b’ibihugu, bakakiranwa urugwiro ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Abageze mu Rwanda ni Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Perezida Idriss Déby wa Tchad; Perezida Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores; Perezida João Lourenço wa Angola; Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti; Omar el-Béchir wa Sudani; Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie; Filipe Nyusi wa Mozambique; Macky Sall wa Senegal; Adama Barrow wa Gambie; Ali Bongo Ondimba wa Gabon; Nana Akufo-Addo wa Ghana; Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville;
Uretse ba Perezida, hanaje Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Ricardo Mangue Obama Nfubea; Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Ahmed Ouyahia na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saâdeddine El Othmani; Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa; Ministiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane.
Iyi nama yitezweho gusinyirwamo amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yabanjirijwe n’izindi zitandukanye ziyitegura, yemerejwe mu nama ya AU iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2018. Abakuru b’ibihugu birenga 26 bemeje kuzayitabira, abandi bakohereza ababahagarariye.