Abakozi bakoreraga icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (IRST) basaga 20 baravuga bagiye kurega Leta kubera ibirarane bya miliyoni 110 ibarimo.
Abaganiriye n’Izubarirashe.rw bemeza ko mu gihe bakoreraga icyo kigo hari amafaranga y’umushahara batishyuwe kandi bayemererwa n’amategeko.
Amafaranga bavuga bambuwe ni ayo bagombaga guhembwa mu gihe cy’amezi 13. Ni ukuvuga guhera tariki ya 1 Nyakanga 2012 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2013 nyuma y’aho hari habaye ivugurwa ry’imishahara mu nzego za Leta ngo ariko IRST ntiyayubahiriza.
Nyuma y’aho IRST isimbujwe ikigo NIRDA, abo bakozi ngo bagerageje kugitakambira ngo nticyagira icyo kibikoraho, bituma bafata icyemezo cyo kugana inkiko.
Gusa NIRDA iravuga ngo nibashaka bazajye kuyirega kuko idashobora kubibabuza, aho ngo yagishije inama Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ikayibwira ko ayo mafaranga badashobora kuyabona.
Imiterere y’ikibazo
Muri Nyakanga 2012 habayeho ivugurura rusange ry’imyanya y’imirimo ya Leta n’imishahara y’abakozi ba Leta nk’uko bigaragazwa n’Iteka rya Perezida Nº 17/01 ryo kuwa 23/01/2013 rishyiraho imbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo mu butegetsi bwa Leta ndetse n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.
Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bwayoboraga IRST butigeze bwubahiriza ivugururwa ry’abakozi ryabaye muri Nyakanga 2012 bigatuma hashira amezi 13 bahembwa amafaranga bahabwaga mbere y’uko ivugururwa riba mu gihugu hose.
Ni ikibazo cyakoze ku bakozi bose b’icyahoze ari IRST kuko nta n’umwe wahembwe umushahara mushya, ariko si bose bafite gahunda yo kujyana Leta mu nkiko, cyane ko bamwe bakiyikorera mu bigo bakomerejemo nyuma y’iseswa rya IRST nka NIRDA, RAB, RALC n’ibindi.
Abafite gahunda yo kugana inkiko bavuga ko nyuma y’ayo mezi 13 icyo kibazo cyakosowe noneho batangira guhembwa imishahara yagenwaga n’iryo teka rishya ariko hasigara ikibazo cy’ibyo birarane basaba kwishyurwa.
Umwe mu bashakashatsi wakoreraga IRST avuga ko Leta imurimo amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 aturuka ku kuba abari abayobozi ba IRST batarigeze bamuzamura mu ntera y’umushara kandi itegeko ribiteganya.
Ikigo cya IRST cyaje guhinduka Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) bituma bamwe mu bakozi bagikoragamo bimurirwa ahandi abandi bakomeza muri icyo kigo gishya cyari kivutse ndetse abandi batakaza akazi.
Impamvu yatumye bitabaza inkiko
Abavuganye n’Izubarirashe.rw batifuje ko tugaragaza imyirondoro yabo, bavuga ko impamvu yatumye bagiye kuregera inkiko ari uko NIRDA yanze kubakemurira ikibazo cyabo kimaze imyaka isaga itatu.
Kabera (izina twamwise) avuga ko bamurimo umwenda wa miliyoni ebyiri z’u Rwanda, aho ngo yandikiye NIRDA inshuro nyinshi ariko ntigire icyo ikora kigaragara, ibyo afata nk’agasuzuguro.
Yagize ati “Impamvu nyamukuru isa nk’aho ari agasuzuguro. Twagerageje kubegera ngo tubikemure neza, uriya muyobozi mushya avuga nabi cyane, wumvaga ari nka faveur (imbabazi aduhaye) kuba tumuvugishije.”
Bose abo twaganiriye bavuga ko bamaze no gushaka umwavoka uzababunganira mu rubanza, aho mu gihe cya vuba bazaba batanze ikirego.
Undi mukozi avuga ko baheruka ibaruwa yo mu Kwakira 2015 aho NIRDA yababwiraga ngo hamwe n’izindi nzego bari kwiga ku kibazo cyabo ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Iyo NIRDA ibivugaho
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Mungarurire Joseph yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko MINECOFIN yavuze ko ayo mafaranga abo bakozi baburana batazayahabwa.
Yagize ati “Nibajya kurega NIRDA bazayirege, nonese uragira ngo mbigire gute ko ikibazo cyageze muri MINECOFIN ikavuga ko abo bakozi ibyo bita ibirarane mu by’ukuri ntabwo ari ibirarane kubera ko hari ikigo cyitwaga IRST, igihe bakoraga reforme (ivugurura) y’ibigo bya Leta, hakaba haragiyeho ikigo cyitwa NIRDA ntibashoboraga kubaha promosiyo kandi ikigo cyitwa IRST kirimo kuvaho, hagiye kuza NIRDA. Icyo ni cyo MINECOFIN ivuga ntabwo ari ibya NIRDA.”
Abajijwe niba ayo mafaranga abakozi bavuga batazayabona yasubije agira ati “Ibyo ngibyo ntabwo ndi umucamaza, si ndi MINECOFIN ishinzwe amafaranga y’abakozi ba Leta hamwe na MIFOTRA, ariko icyo nkubwira nka NIRDA ni uko MINECOFIN yadusobanuriye ko iyo reforme kuri IRST itari gushoboka kandi yari irimo gusimburwa n’ikindi kigo. Ni cyo nakubwira ubu ngubu.”
Nubwo Dr Mungarurire avuga ibi, umwe mu bayobozi bo muri NIRDA wakoze no muri IRST kugeza ubwo yaseswaga utashatse ko tuvuga izina rye, avuga ko ibyo umuyobozi we yita kugisha inama ntabyigeze biba.
Yabwiye Izubarirashe.rw ati, “Uretse amagambo gusa, nonese hari inyandiko ya MINECOFIN afite, uzaze uyimwake urebe ko ayibona, kuvuga ngo yavuganye n’umuntu wo muri MINECOFIN ngo amubwira ibi, urumva icyo ari igisubizo? Ntaho byanditse, nk’umunyamakuru, uzaze ushake iyo kopi ntayo uzabona.”
Yunzemo ati “Abayobozi ntabwo bumva uburemere bw’iki kibazo ariko njyewe n’umutima wanjye nifuza ko kiriya kibazo cyakemurwa n’inkiko, icyizere njyewe ngifitiye inkiko kuko akarengane karahari.”
Uyu mukozi anavuga ko kuwa 24 Werurwe, ubwo Anastase Murekezi yari akiri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagiriye inama IRST ayisaba guhemba ibi birarane mu ngengo y’imari ya 2014-2015 ariko ntibyakorwa.
Twagerageje kenshi kuvugana n’Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko umuyobozi tuvugishije akatwohereza ku wundi (Umunyamabanga Uhoraho Caleb Rwamuganza n’ushinzwe imenyekanishamakuru Sam Ruburika), birangira nta makuru tubonye, kugeza ubwo twanzuraga gusohora iyi nkuru.
N’abakozi bakoraga mu ishami rya IRST ryakoraga Biodiesel na bo ngo bambuwe amafaranga (Ifoto/Ndayishimye JC)
Izuba Rirashe