Site icon Rugali – Amakuru

Abakongomani barangariye agakino ka Museveni na Kagame bagwa mu mutego!

Museveni iyo afite uruzinduko mu Rwanda ntiyirirwa afata indenge anyura iy’ubutaka niba ari ugutinya ko bamukorera nk’ibyo bakoreye Perezida Juvenal Habyarimana na Perezida Ntaryamira w’u Burundi cg niba ari ukugirango yerekane ko akunzwe n’abaturage nta wamenya? Kuko iyo anyuze iy’ubutaka abaturage baba bari ku muhanda bamukomera amashyi igihe atambutse.

Museveni na Kagame baviriyeho inda imwe Abakongomani none agakino k’abo bagabo bombi kabakoze. Abakongomani bamaze kubitera imboni ariko mu mpita gihe. Barimo bararwana n’imbaraga zikomeye zihishe inyuma y’ako gakino ka Kagame na Museveni none bati ntidushaka ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu ngabo zizoherezwa muri Congo gufasha Perezida Tshisekedi kugarura amahoro. Ubu se ubwo busabe bwabo buzumvikana?

Exit mobile version