Site icon Rugali – Amakuru

ABAKONGOMANI BAGUYE MU MUTEGO WA KAGAME

Honore Murenzi

Muri kivu y’amajyaruguru ahitwa BENI, bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za ONU zitwa MONUSCO akaba ari imyagaragambyo ikomeye.

Ibi bibaye nyuma y’aho inyeshyamba za ADF NALU zihagabye ibitero zikica abaturage benshi, izi ngabo zikaba ziterwa inkunka na RDF/KAGAME.

Mu yandi magambo, kwirukana ingabo za MONUSCO muri CONGO, ni inyungu ku ngabo za KAGAME kuko noneho zizajya zica, zisahure, zishimute ntawe zikanga.

Ikindi ingabo za MONUSCO ziganjemo iza TANZANIE, AFRIQUE DU SUD na MALAWI, Akaba arizo zakubise iza RDF igihe zafasha M23, bivuze ko ziramutse zirukanywe muri CONGO ari inyungu nyinshi kuri KAGAME.

Abari gufana banashimagiza abacongomani ntibazi ibyo bavuga, ahubwo bagombye kwamagana RDF/Kagame ikabavira mu gihugu cyabo.

Honoré Murenzi

Exit mobile version