Site icon Rugali – Amakuru

Abakobwa b’i Kigali bigaruriye isoko ry’uburaya i Kampala

Abakobwa n’abagore bacuruza umubiri wabo mu mujyi wa Kampala bararira ayo kwarika kubera ko iri soko ryamaze kwigarurirwa n’abanyarwandakazi bajyana imali muri uyu mujyi bigatuma abagandekazi bahomba.
Amakuru dukesha urubuga bukedde rwo muri Uganda, avuga ko abakobwa n’abagore bo mu bihugu bituranye na Uganda cyane cyane abo mu Rwanda ngo bigaruriye isoko ryo gucuruza umubiri muri Kampala yose. Kugeza ubu, ngo abakobwa b’i Kampala bafite ikibazo gikomeye cyo kubuzwa amaronko n’abanyarwandakazi , ngo nta hantu bafite ho kurega dore ko akazi bakora katemewe n’amategeko. Impamvu nyamukuru ituma abagabo bagura indaya muri Uganda bifuza cyane abanyarwandakazi ngo ni uko aba bakobwa bazi icyo gukora mu gihe cyo gutera akabariro. Biba agahebuzo iyo bishyuwe neza dore ko ngo n’isoko ryo gucuruza umubiri muri iki gihugu ari rinini cyane.
bakobwa baturuka mu mujyi wa Kigali ngo bafite umwihariko wo kudahagarara ku mihanda bicuruza nk’izindi ndaya zo muri Uganda, bo bafata iya mbere bakajya ahantu hahenze. Ibi byose kandi bikunze kuba mu minsi ya weekend, kuva kuwa kane kugeza kucyumweru.
Abanyarwandakazi bamaze kumenyera isoko ryo kwicuruza muri Kampala , ngo bakorera amafaranga atagira ingano ku mukobwa uzi gutanga neza, kugeza ubwo ukorera make atahana mu Rwanda ibihumbi 500 kuva kuwa kane kugeza kucyumweru. Igiteye inkeke kurusha ibindi, ngo ni uko abanyarwandakazi berekeza mu mujyi wa Kampala babeshya ko bagiye kwiga muri za kaminuza zitandukanye zo muri Uganda nyamara ngo baba bagiye gukora uburaya.
Umwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi Kigali-Kampala, yabwiye Bukedde ko kuwa kane batwara umubare munini w’abakobwa beza, na none kuwa mbere ngo bakazagaruka ari benshi. Igiteye ikibazo kurusha ibindi cyane ni uko muri aba bakobwa bose bajya kuraya muri Uganda, abenshi usanga biga muri za Kaminuza zo mu Rwanda, bakajya Kampala bavuga ko bagiye kwiga icyongereza cyangwa gufata ubundi bumenyi muri iki gihugu nyamara ngo siko bimeze. Hari abanyarwandakazi bamaze kuba indashyikirwa mu buraya babaye abacuruzi b’utwana duto tugitangira kwicuruza kuburyo nta mukobwa mwiza ugira ikibazo cyo kubona umuguzi.
Muri aba bakobwa bajya kwicuruza Kampala harimo indaya zamaze kurambirana mu Rwanda ariko ngo iyo zigeze muri uyu mujyi ziza ku isonga mu kugurwa cyane bitewe n’ubwiza bafite. Hari abakobwa kandi bananiye imiryango yabo bagahitamo kujya muri uyu mujyi, usibye uburaya kandi abanyarwandakazi bajya kwicuruza Kampala bakora akandi kazi ko kubyina ikimansuro mu tubari dutandukanye(ikimansuro ubundi ni ukubyina bambaye ubusa ). Kugeza ubu aba banyarwandakazi kandi bazi ubwenge dore ko abenshi ari abiga muri za kaminuza , ngo nibo basigaye babyina mu tubari bambaye ubusa.
Iki kinyamakuru cyabajije umwe mu bagabo bagura aba bakobwa, avuga ko impamvu bakunda abanyarwandakazi ngo ni uko ari beza cyane , ngo barabanezeza cyane mu gukora imibonano ndetse ngo banafite ibibero byiza by’inzobe.
Ibi bivuzwe nyuma y’ukwezi kumwe gusa abakobwa(abagore) 15 bishwe ndetse bikavigwa ko aba bakobwa bicwa ari abicuruza. Ese koko uyu muco abanyarwandakazi bafashe wo kwicuruza Kampala urakwiye mu muco nyarwanda ?
Source: www.dove.rw/

Exit mobile version