Site icon Rugali – Amakuru

Abahutu ngo “kuko ari benshi cyane bagomba kwicwa n’abandi bahutu”.

Nimuhorane Imana !

Niyo mpamvu ubu za escadrons zihiga “abanzi” zigahonyora zigizwe ahanini n’insoresore z’abahutu, gusa buri tsinda riyoborwa n’inkotanyi yizewe cyane, bitabujije aliko ko nayo yaba umuhutu ; agomba gusa kuba “yaratojwe kandi akageragezwa” bihagije.

Bafata rero abasore n’inkumi b’abahutu bakabapakiramo intekerezo yo “gukunda igihugu no kucyitangira”, bakabatera ubwoba, bakabakarabya inkaba bakabagira ibikoko (bestialisation) bityo bakajya bakora icyo bategetswe badatekereje.

Twari tumenyereye abigisha ivanjili itukura ya FPR (Bamporiki, Bazivamo, Evode, Nduhungirehe etc.), none kuva ubu abahutu ni nabo bashinzwe “kugabanya” bene wabo. Ibi bituma abatemeranya na Leta bahinduka kubera ubwoba no kubona bene wabo ari bo bashishikaye cyane (excès de zèle) mu kubatitiza.

Ikindi abacurabwenge b’agatsiko bifuza muli iyi strategy, ni ugukongeza inzigo mu miryango (diviser pour régner). Bakundarwanda, bavandimwe, kurandura umuco w’ubuhotozi FPR irimo ishimangira mu banyarwanda biradusaba ubwenge n’ubwitange.

Dr Biruka, 27/08/2019

Exit mobile version