Bazagira imvura idasanzwe yicira imyaka mu mirima. Bagire izuba ricana rikumisha imyaka iteze nibarangiza Kagame na leta ye baze babategeke ibyo bagomba guhinga maze abaturage bakicwa n’inzara. Ubu se u Rwanda rubaye urwande?
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyize mu kato uturere dutatu two mu ntara y’i Burasirazuba kubera indwara y’ubuganga yibasiye kariya karere. Utwo turere ni Kayonza, Kirehe na Ngoma. Minisiteri yabujije ingendo z’ayo matungo kugira ngo n’utundi turere tudafatwa. Minisiteri yatangaje ko iyo ndwara ishobora no gufata abantu ko hari umuganga w’amatungo umaze guhitanwa n’iyo ndwara y’ubuganga. Iyo ndwara igaragara mu matungo yose cyane cyane mu nka.
Amatungo yafashwe ava amaraso mu mazuru, kunanirwa kurisha no guhinda umuriro mwinshi. Iyi ndwara ngo yanduzwa na virusi kandi ikandura nk’uko malaria yandura ikaba ikwirakwizwa n’imibu. Minisiteri y’ubuhinzi ikaba isaba abaturage gukuraho ibihuru aho biri hose mu buryo bwo kuyirinda.
Politiki ya Kagame igira amayeri menshi ntabwo ari ukuvugira kuri bariya bahinzi borozi icyo nashakaga kongeraho hano n’uko muri politike ye harigihe babeshya ko hari icyorezo mu matungo kugira ngo amatungo y’icyama yiharire isoko kuko aba yababanye menshi kandi agafaranga kagomba kwinjira!!!!