Site icon Rugali – Amakuru

Abahinzi b’ibirayi muri Burera ntibashaka ibiciro leta ya Kagame yashyiriyeho ku ngufu

Akarengane karagwira ariko akaba mu Rwanda karimo gukorerwa abahinzi b’ibirayi karenze ukwemera. Nawe iyumvire aba banya Burera umbwire aho utemeranya nabo. Leta ya Kagame ishyiraho igiciro abahinga ibirayi bagomba kubigurishaho yabikoreye ubugome bwo kugirango bakeneshe aba baturage ndetse no kubicisha inzara.

Nawe se kuki igiciro ku birayi gusa? Nkuko aba baturage babyivugira nta biciro bindi leta iragena harimo igiciro kugurisha inka cyangwa ihene. Ibi bintu leta ya Kagame irimo gukora ntaho bitaniye nibyo Joseph Stalin mu Burusiya yakoreraga abaturage ku butegetsi bwe. Igiteye ubwoba nuko ubu DMI ya Kagame igihe guhiga bariya baturage bose bavuganye n’ Ijwi ry’Amerika ibaziza ko bashobora kugomora abandi. Genda Rwanda waragowe!

Exit mobile version