Aba bahinzi bariho barategekwa gukura ibirayi byabo ku ngufu bakabijyana mu makusanyirizo ya FPR. Iyo bagezeyo nta mafaranga bahabwa ahubwo babuka inabi ngo nibasubire mu ingo zabo bajye gutegereza amafaranga naboneka ngo bazabatuma ho. (mu gihe kitazwi)
Ubu abana b’abahinzi bataye amashuli kubera kubura amafaranga yo kwishyura. Abana benshi baragwingiye, abandi bishwe na bwaki, ubukene n’amavunja.
Nta muturage ushobora gukura ibirayi yihingiye mu murima we atabiherewe uburenganzira na FRP. Umuhinzi arahinga akeza ntawe umuteye inkunga iyo ariyo yose, byakwera bakamugurira ku giciro gito cyane cy’amafaranga 70 ku kilo nayo atishyurwa kashi byarangira bagahindukira bakabimugurisha kugiciro gihanitse cy’amafaranga 150 ku kilo. Rubanda nyamwinshi yaragowe.
Mbega ubumamyi bw’Inkotanyi!!!!
Yanditswe na Janet Nabyo