Site icon Rugali – Amakuru

ABAHINZI B’IBIRAYI BAKOMEJE KURIRIRA MU MYOTSI MU MAJYARUGURU N’UBURENGERAZUBA BW’U RWANDA.

Muri iyi minsi hitegurwa itangira ry’amashuri mu Rwanda, abaturage bo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu bakomeje guhangayikishwa n’aho bazakura amikoro yo kwohereza abana mu mashuri mugihe ibirayi byabo bikomeje kuborerera mu milima kubera imitegekere mibi ya FPR. http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-bahangayikishijwe-n-ibirayi-byabo-byatangiye-kuborera-mu#.WmBvKMp0HY8.twitter

Ese ikibazo nyamukuru gikomeje kuba ikihe? FPR yashyizeho ibiciro n’amakusanyirizo y’ibirayi ku nyungu zayo bwite hatitawe na gato ku nyungu n’imibereho myiza by’umuhinzi. Iyo umuhinzi agiye kugura imbuto y’ibirayi, FPR uyimuhera ku giciro gihanitse cy’amafaranga magana atatu ku kilo (300frs/kg). Iyo umuturage amaze guhinga atera imbuto ndetse akongeramo n’ifumbire nyongeramusaruro aba yaguze ku giciro kitari gito. Nyuma hakurikiraho kubagara, kwuhira, gutera umuti wica udukoko no gusarura. Ibi bikorwa byose niko bitwara umuhinzi amafaranga menshi. Ikibababaje nuko iyo agejeje umusaruro we ku bamamyi bashinzwe gucunga amakusanyirizo ya FPR batita kuri dépenses zose yakoze kugira ngo yeze ibirayi bye maze ugasanga igiciro cy’ikilo cy’ibirayi bagishyize ku mafaranga 70 cg 100 nayo atishyurwa ako kanya. Hanyuma bo ugasanga ikilo cy’ibirayi barakigurisha umuguzi ku mafaranga 150 cg 200.

Iyabaye byaciraga aho byaba bidakaze ariko ikibabaje kuruta nuko niyo umuhinzi yejeje ibirayi bye aba atemerewe kubishakira isoko cyangwa kubisarura. Ngo nugutegereza uruhusa rw’abayobozi b’amakusanyirizo, ubwo nyine iyo atagize icyo abafungira ibirayi bye biborerera mu murima.

Mu rwego rwo kubungabunga inyungu za FPR hahonyorwa iz’umuturage, amakusanyirizo agena ingano y’ibirayi bigomba gusarurwa ku munsi ititaye ku matoni n’amatoni aba yeze ari kuborerera mu gasozi. Nyamara nubwo bimeze bityo, inzara iranumba mu gihugu. Bamwe bimwe isoko ry’ibirayi byabo none byirirwa biborerera mu mirima mu gihe abandi birirwa bakubitira abana kuryama. Hanze y’imipaka y’u Rwanda naho ibirayi birakenewe ariko nta mwenegihugu wemerewe kuba yakora ubwo bucuruzi ngo atavangira iterambere rishingiye ku ivangurabukungu rya FPR.

Igihugu cyaroramye, iterambere rikirimo ni irya bamwe yewe nta n’igaruriro kuko abakize bararushaho gukira umunsi ku munsi mu gihe abakennye nabo barushaho kurigita mu byobo njyabukene uko bukeye nuko bwije.

Umuti w’ibi byose ni umwe: Niba koko umucunguzi ari rubanda, abanyarwanda tugomba gushyira hamwe tugahagurukira rimwe tugahambiriza Leta y’agatsiko ka FPR Inkotanyi. Izindi nzira zitari ukuvanaho FPR zaba ari nko gusetsa imikara.

Jean Rukika

Dore ubugome dore ubugome -> Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n’ibirayi byabo byatangiye kuborera mu mirima

Exit mobile version