Site icon Rugali – Amakuru

Abahinga b’ Abafaransa ngo baba bararangije gutegura ibibombe 7-bishobora no kurenga-bitegura kunaga kuri Kagame n’abambari be

Mu gihe amatwi adusumira kandi bikaba bimaze guhumurira nabi ubutegetsi bwa Kigali, abahinga b Abafaransa ngo baba bararangije gutegura ibibombe 7-bishobora no kurenga-bitegura kunaga kuri Kagame n’abambari be bifite ubukana bifite ubukana burenze ibyigeze mbere hose.

Amatwi adusumira n’uko iminsi irimo kwihuta cyane kuko hasigaye iminsi itageze 45 kugira ngo ufite ibuto ayikandeho hanyuma ibintu i Rwanda bidogere. Uwahekwaga yigenze kwidegembya na wawundi wakundaga umunyenga windege ahine akaguru.

Mu gihe aya makuru yatugwaga mu gutwi birasa naho na Leta ya Kigali yahise ibimenya bityo abacurabwenge ba Leta y’Inkotanyi basabwa kwicara bagashaka intsinzi. Hari nuwo numvanye inkuru ivuga ko no guterekera ba sogokuru bidasizwe inyuma.

Umwe mumuvuno batekereje wahagarika ibyo bibombe bitanagwa bigamije Kagame n’abambari be, harimo guhamagara uwahoze ategeka Ubufaransa uzi uwaba afite urufunguzo rwaho ibyo bisasu bibitse nuburyo bamuguyaguya icyo gikombe kikaturenga nguko uko Nicolas Sarkozy yatumijwe kuza guhabwa icyo kiraka.

Uyu mugabo Sarkozy aramutse akoze akazi akagashobora Paul Kagame n’abambari be ntibaboherwe mu gihugu n’ubukana n’ibyo bisasu, ashobora kuzambikwa umudari yayindi nyine ngo bambika abanyamahanga bafite ibyo bafashije Paul Kagame ariko ikitirirwa ko ari iyabafashije uRwanda.

Dutegereze turebe akazi niba Sarkozy azagashobora mu minsi hafi ya 45 isigaye.

Source: Urubuga Facebook rwa Kanuma Christophe

Exit mobile version