Site icon Rugali – Amakuru

Abahakana ngo leta ya Kagame ntabwo itekinika imibare, iki n’ikimenyetso kerekana ko babizobereyemo!!!

Rusizi: Minisitiri Shyaka yakirijwe ukuvuguruzanya gukabije mu mibare y’abayobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rusizi, yatunguwe n’ukuntu abayobozi bako bamusobaniriye imibereho y’akarere ariko bakamubwira ibintu bidahuye.

Minisitiri Shyaka yasuye ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, mu rwego rwo kureba aho iterambere muri ako karere rihagaze.

Nubwo yatunguwe n’ukuntu abayobozi bamuhaye imibare ibusanye kandi idahuye n’ukuri guhari, yavuze ko ako karere gafite amahirwe atarimo kubyazwa umusaruro kandi bikagira ingaruka ku baturage.

Minisitiri Shyaka wagaragaje ubuhanga mu gusesengura imibare yahabwaga n’abayobozi ku bijyanye n’ubukene mu baturage, yavuze ko bigaragaza ko abo bayobozi badakora bashaka umusaruro ahubwo baba bashaka kwikiza ubuyobozi bubakuriye.

Urugero ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, wamugaragarije ko abaturage bagera kuri 35% muri ako karere bafite ubukene bakeneye gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati “Kugeza ubu dufite 35% by’abantu bafite ubukene. Mu by’ukuri twakagombye kuba turi munsi yaho, tukagira abaturage bari mu bukene bukabije bangana na 15,8%.”

Ariko Prof Shyaka agendeye ku bisobanuro yahawe n’imibare yabwiwe yahise akora ijanisha ryihuse, asanga abaturage bakennye batari kuri 35% ahubwo bari kuri 40%.

Yanababajije ku mubare w’abaturage badafite ubwiherero maze ubuyobozi bw’akarere bumuha imibare igaragaza ko abaturage badafite ubwiherero bagera ku 1.000, ariko nyuma y’akanya gato bahita basubiramo basanga ahubwo 800.

Ati “Inzego z’ibanze dufite umuco wo gukora ibintu duhushura kuko ntabwo wagira (imisarani) 1000 ngo ukore n’usubiramo ubone 800. Harimo guhushura mu kubara no mu kuzana ibisubizo.”

KigaliToday

Exit mobile version