Michel NIYIBIZI, forum DHR, 02/01/2020, 20h47
Kugambana no gutatira igihango bishobora kubyara urwango cyangwa inzigo!
Urwanda rwatewe na bamwe mubatatiye igihango; intambara Abanyarwanda barwanye bakayitsindwa byatewe ahanini n’abatatiye igihango! Uko Abanyarwanda bagiye bagirirwa nabi, bakicwa, bakamburwa, basenyerwa, barenganywa kuburyo butandukanye, byatewe no kugambana no gutatira igihango.
Reka dusubize amaso inyuma turebe muri make uko byagenze. Ntawe nteye ibuye; ariko nubwo abo ndibuvuge ataribo bonyine babaye abagome n’abagambanyi kuko abenshi muri twe, cyane abakuru bafite imyaka 50 kujyana hejuru, buri muntu kurugero rwe, yasanga haricyo atakoze kugirango Urwanda n’Abanyarwanda batagera aho turi ubu kandi ijuru ntiriraba ryeru!
- Hari abagiye gufatanya na FPR bazi ko babonye umwanya wo kugaruka mu gihugu cyabo bari barahejwemo kugirango bafatanye n’abandi kwimakaza Demokarasi, cyangwa ari uko aribwo buryo bafite kugirango bagire uburenganzira bwabo; aha navuga nka Kanyarengwe Alexis, Seth Sendashonga, Lizinde Théoneste na Biseruka. Muribo hari ababonye ko FPR yababeshye, bahitamo kuvanamo akabo karenge, ndetse biyemeza guharanira kurwanya akarengane n’igitugu kugeza igihe babizize! Abo ni nka ba Nyakwigendera Seth Sendashonga na Col Lizinde.
-
Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abagiriye ikizere FPR bagamije kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana n’abo bari bafatanije kubera ko bari babangamiwe cyane nubwo butegetsi, bibwira ko bazagera k’ubutegetsi bafatanije na FPR; nyuma bagasanga baribeshye kuri FPR yabamereye nabi kugeza bayihunze hatarashira n’umwaka, bamwe muri bo bakifatanya n’abandi mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR; aha navuga nka Ndagijimana Jean Marie Vianney, Twagiramungu Faustin, Nkwiliyingoma Jean Baptiste, Musangamfura Sixbert, Ndahayo Eugène, Rutihunza Théobald, Rwaka Théobald, Gérard Niyitegeka, Ruhabura Ladislas, Nyakwigendera Nkundiyaremye Alype. Nakongeraho n’abakomeje kwihambira kuri FPR, ariko bageraho bakananirwa kubera amabi ikora, bamwe bagahunga, abandi bagafungwa: Gén.Habyarimana, Gasana Anastase, Ndengeyinka, Kabanda Célestin, Safari Stanley, Nkerinka Eustache, Bizimana Jean Pierre, Augustin Habimana wanyerejwe na DMI, Bizimungu Pasteur, Ntakirutinka Charles.
-
Mu kiciro cya 3 harimo abahunze FPR batifuzaga gukorana nayo, cyangwa se bayikoreye, ariko bakaza kuyihunga, nyuma bakaza kuyegera bayagaza; abo ni nka Sylvestre Uwibajije, Nteziryayo Anastase, Habimana Ildephonse, Rusatira Léonidas.
-
Ikiciro cya 4 kigizwe n’abahunze FPR ku ikubitiro, ariko bagasubira inyuma, ubu bakaba bakorana nayo bari mu buhungiro, kuburyo badatinya kubigaragaza bajya mu bikorwa by’Ambasade y’u Rwanda n’i Kigali, ndetse no kuyikorera ku mugaragaro ; navuga nka Harelimana François na Madame we Auréa Mukangabo, Charles Nyandwi, Butare Innocent, Ushengeye Boniface, Bomboko, Habumuremyi Joseph, Musafili Ildephonse, Rukerantare Albert, Nsekalije Alice.
-
Mu kiciro cya 5, harimo abahunze FPR, nyuma bakayisanga gufatanya nayo kurenganya no kwica Abanyarwanda: Mfizi Christophe, Ndagijimana Emmanuel, Mukantabana Seraphina, Evode Uwizeyimana, Umwuzukuru wa Ngurube Nduhungirehe Olivier, Rwarakabije, Munyakazi.
6.Igice cya 6 kigizwe n’abagaragaje rugikubita ko bahisemo gukorera cyangwa gukorana na FPR batitaye ku bwicanyi n’andi marorerwa akorerwa abaturage, ahubwo bagahitamo gucinya inkoro no guhakwa, kuba ibisahiranda. Ikibabaje ni uko abenshi muribo baturuka mu duce twazahajwe na FPR nka Byumba, Ruhengeri, Gisenyi, Gikongoro na Butare; abo nibo benshi: Rucagu Bonifasi, Amri Sied, Habumuremyi, Munyarukiko, Nsekalije Aloys, Mitsindo, Bosenibamwe, Birara, Mureshyankwano, Majoro Musinga, Bazivamo, Ngirabanzi Laurien, Gatabazi, Telesphore Mugabo, Mporanyi, Bonesha, Habineza Joseph, Rugenera, Valens Munyabagisha, Rwigema, Ntawukuriryayo Jean Damascène, Ambasaderi Nkurikiyinka, Habyarabatuma, Gén Ngendahimana, Gén Gatsinzi, Ndagijimana Uzziel, Iyamuremye Augustin, Shyaka Anastase, Murekezi Anastase, Makuza, Rugira Amandin, Filibert Nsengimana, Ndayisaba Fidèle n’abandi…
- Igice cya 7 kirimo abatutsi bakoranye na Habyarimana, ari inkoramutima ze, nyuma bakamugambanira: François Nshunguyinka, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas, Katabarwa André, Rwigara, Makuza Rwanda Faom, Sebera, Mugabo Pie,…
-
Iki gice cya munani turasangamo abahezanguni buzuye ubugome nka Ibingira, Biruta Vincent, Tito Rutaremara, Mugesera Antoine, Rubingisa Prudence, Mufuluke, Munyuza Dan, Rutatina, Dusengumuremyi utegeka FARG, Bizimana Jean Damascène, Kagame Alexis, Tom Ndahiro, Karenzi Karake, Kabarebe, Gacinya Rugumya, Gasana Emmanuel, …
Ibi bice byose bikubiyemo abantu bagize aho bahurira cyangwa bahuriyeho n’iriya nyito y’inyandiko yanjye, ariko kuburyo butandukanye kuko ibibi birarutanwa kandi ikibi ni ugutsimbarara ku makosa uyabona ko urimo kuyakora!
Ntawe ntera ibuye muri bariya bose narondoye, kuko abenshi mu Banyarwanda bafite aho bahuriye n’ibyabaye mu gihugu cyacu; nta mwere dede rero!
Abakurambere bacu bangaga umugayo no gutatira igihango, ariko abubu dusigaye dushyira imbere inyungu n’inda zacu kugeza k’ubuhemu..
Nibikomeza gutya, abagome n’abagambanyi bazagenda biyongera, maze igihugu cyacu gikomeze kujya aharindimuka!
Ntawe ngamije gushyira mu majwi, ahubwo nagirango duhumuke, dufate amasomo n’ingamba zo kwirinda ikibi cyabangamira inyungu za rubanda tugamije inyungu zacu bwite kugeza naho tugambanira abandi!
Turi kumwe kandi tuzatsinda!
Michel Niyibizi.