Site icon Rugali – Amakuru

Abagize uruhare mu gutoteza Kizito Mihigo mwese mumenye ko muzishyura. Ejo yari Gasana Rurayi, ejo ninde utahiwe?

Rwanda: Guhagarikwa kwa ba guverineri babiri icya rimwe, ibindi kuri uyu mwanya…Gatabazi Jean Marie Vianney wari guverneri w’intara y’amajyaruguru yaraye ahagaritswe nyuma y’imyaka ibiri kuri uwo mwanya, Emmanuel Gasana na we wari guverineri w’intara y’amajyepfo yahagaritswe nyuma y’umwaka umwe n’amezi arindwi kuri uwo mwanya.

Bwana Gatabazi mbere yo gushyirwa muri uwo mwanya yari amaze imyaka 14 ari umudepite naho Bwana Gasana, usanzwe ari umupolisi w’ipeti rya Commissioner General of Police (CGP), yari amaze imyaka icyenda (9) ari umukuru wa polisi y’u Rwanda.

Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka abategetsi batandatu ku nzego nkuru mu Rwanda bamaze guhagarikwa cyangwa kwegura ku mirimo yabo.

Impamvu zo guhagarikwa cyangwa kwegura ntizikunze gutangazwa, kereka iyo ari Perezida Paul Kagame uzikomojeho muri rusange.

Muri abo bavanywe ku myanya yabo kandi kugeza ubu nta wuragezwa imbere y’ubucamanza ngo akurikiranwe ku byaba byaratumye avanwa ku mirimo ye maze bimenyekane.

Aba ba guverineri bombi baraye bahagaritswe, itangazo rya minisitiri w’intebe rivuga ko “hari ibyo bakurikiranweho”.

Bwana Gatabazi – ukunda gukoresha Twitter – yanditse ko “asaba imbabazi Perezida Paul Kagame, ishyaka riri ku butegetsi n’Abanyarwanda aho yaba yarabatengushye”.

Igihe aba bombi bamaze ku mwanya bahozemo mbere n’igihe bari bamaze ku mwanya wa guverineri cyerekana ko bitorohera abategetsi bamwe mu nzego z’ubutegetsi bwa rubanda (local government), ugereranyije no mu butegetsi bw’ibigo bya leta, ubutegetsi nshingamategeko cyangwa nyubahirizategeko.

Mu Rwanda kandi, hamenyerewe inkubiri yo kwegura cyangwa kweguzwa kw’abategeka uturere iba hafi buri myanya ibiri.

Akajisho kuri ba guverineri

Ku mwanya wa guverineri w’intara zo mu Rwanda, kuva mu myaka 15 ishize ku ba guverineri 20 bashyizweho na Perezida Kagame 13 muri bo bamaze igihe kitarenze imyaka itatu, harimo batatu bamaze igihe cy’amezi.

Bamwe bavanwa ku mirimo bagashyirwa ahandi, abandi bagahagarikwa cyangwa bakegura, ikivugwa ni uko abaguverineri “batanga umusaruro” bamaraho igihe kinini.

Fidèle Ndayisaba yamaze imyaka ine ari guverineri w’intara y’amajyepfo, yongera amara imyaka itanu ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali (aba ari ku rwego rwa guverineri).

Alphonse Munyantwari yamaze imyaka itanu ari guverineri w’intara y’amajyepfo, ubu amaze imyaka ine ari guverineri w’intara y’iburengerazuba, umwanya akiriho.

Bwana Munyantwari na Ndayisaba ni bo bamaze igihe kinini (imyaka icyenda) muri uyu mwanya.

Uko ba guverineri basimburanye mu myaka 15 ishize mu Rwanda:

Umujyi wa Kigali

Intara y’iburasirazuba

Intara y’amajyepfo

Intara y’amajyaruguru

Intara y’iburengerazuba

Exit mobile version