Site icon Rugali – Amakuru

Abagize uruhare bose mu kumena amaraso ya Major Alex Ruzindana bicare bazi ko igihe kizagera bakabibazwa

Maj Alex Ruzindana

Abantu nka Gen Nyamvumba, Gen Gasana Rurayi, Gen Jack Nziza n’abandi benshi bakoreshejwe na Kagame mu kwivugana inzirakarengane nyinshi nka Maj Alex Ruzindana none ubu bamwe bakaba bafunzwe abandi bari ku gatebe bagobye kubera urugero abandi barimo gukoreshwa ubu mu kumena amaraso y’inzirakarengane ko nabo bizarangira nkaba bicanyi bagenzi babo.

Abarimo gukoreshwa kwica ubu bibwira ko batazamenyekana baribeshya kuko bashatse batega amatwi ibyabaye kuri Alex Ruzindana kuko abamwishe n’abagize uruhare mu rupfu rwe bose barazwi. Igihe kizagera maze aba bicanyi bose babazwe amaraso y’inzirakarengane bamennye cyangwa bakomeje kumena.

Exit mobile version