Site icon Rugali – Amakuru

Abagera Kuri 18 Bamaze Kugwa Mu Kigo Ngororamuco “ Kwa Kabuga” Muri Uyu Mwaka

Ikigo ngororamuco ahazwi nko kwa Kabuga giherereye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro ho mu mugi wa Kigali. Ni ikigo kizwiho kwakira inzererezi n’ubwo hari andi makuru avuga ko hari n’abandi bantu bahajyanwa batari zo. Kuri ubu haravugwa imfu z’abahafungirwa ziterwa n’ihohoterwa bakorerwa n’Igipolisi aho abagera kuri 18 bamaze kuhasiga ubuzima kuva mu ntangiro z’uyu mwaka .

Amakuru dukesha umwe mubapolisi bahakorera avuga ko amaze kubara abagera 18 baguye muri iki kigo

Dusabimana Martin (izina ryahinduwe kubera impamvu z’umutekano ) afite ipeti rya Coporal mu gipolisi cy’u Rwanda , mu ibanga rikomeye yemeye kuduha amakuru y’ibibera muri iki kigo nk’umuntu uhakorera. Avuga ko bigoye kumenya ibibera muri iki kigo utarahafungiwe cyangwa ngo uhakore.

Agira ati : “ natangiye gukorera muri iki kigo mu mpera za 2017 , mu byukuri abafungirwa muri kiriya kigo barahohoterwa bikomeye ! hari abakubitwa bakicwa n’izo nkoni kubera ko batabona ubutabazi bw’ibanze , hari n’abandi bicwa n’indwara ziganjemo impiswi n’izindi nyinshi zikomoka ku isuku nke”. Akomeza avuga ko kuva yahagera amaze kubara abagera kuri 18 bapfuye bazira imibereho mibi. Yatubwiye ko biba bigoye kumenya imyirondoro ya bo kuko ibyangombwa by’abahafungirwa bose biba bifitwe n’abayobozi ba gereza kandi kikaba kizira ko umupolisi muto yagirana ikiganiro cyihariye n’umuntu uhafungiwe.

Iyo ugize ibyago byo kuhagwa ubuyobozi bw’ikigo bukora uko bushoboye kugira ngo umuryango wawe utazabimenya

Uyu mupolisi avuga ko n’ubwo hagwa abantu benshi , ngo nta na rimwe ubuyobozi burigera bushyikiriza imirambo bene yo. Ngo bitewe n’uko baba banga ko iyi miryango yabajyana mu nkiko cyangwa mu binyamakuru. Bityo ngo iyo ubuyobozi bubonye uwarembye cyane bwihutira kumutandukanye n’abandi bukamushyira aho bagenzi be batareba , iyo apfuye abandi bakeka ko yagiye kuvuzwa agahita anafungurwa.

Abafungirwa muri iki kigo ntabwo bose aba ari inzererezi

N’ubwo bizwi ko abafungirwa hano ari bantu baba barananiranye muri societe nyarwanda cyangwa batagira aho babarizwa (Mayibobo) , ngo ntabwo ari ko biri. Uyu mupolisi avuga ko hari n’abafatirwa ahantu hatandukanye bazira ko baba bagize ibiganiro bivuga nabi cyangwa se banenga zimwe muri gahunda za leta. Aba ngo akenshi bakurwa mu tubari n’ahandi hantu haba hateraniye abantu. Ngo bafatwa n’inzego zishinzwe ubutasi mu Rwanda, akenshi ngo ziba zambaye imyenda ya gisivile , ariko bafite imbunda n’amapingu. Umwihariko w’aba ngo ni uko baba bashyizweho ibimenyetso ku buryo bazakorerwa iyica rubozo bagapfa mu gihe gito.

Aburijwe imodoka bajyanywe gufungwa

Inzara , umwanda , gukubitwa no kuba ahantu hato ngo biri mu bituma abafungirwa hano bakomeza kubura ubuzima

N’ubwo uyu Mupolisi atabashije kumenya neza umubare w’abafungiye muri iki kigo avuga ko abahafungirwa baba bacucitse cyane , ku buryo guhumeka biba bigoye. Akomeza avuga izi mfungwa zihabwa igikombe cy’ibigori rimwe ku munsi , kandi ngo ibi na byo biba birimo amabuye menshi n’undi mwanda utandukanye ngo kuko bikurwa mu mifuka bishyirwa mu ngunguru bitekwamo.

Yongeyeho ko izi mfungwa zikubitwa buri gitondo hanyuma abakomeretse cyane bagaterwa ibishinge bibarinda gutumbirwa n’ubwo ngo abenshi bitabagirira akamaro bitewe n’uko baba barazahaye.

Igitsina gore ngo kirahohoterwa kakahava !

Igitsina gore gifungirwa muri kiriya kigo ngo gikorerwa ihohoterwa rikomeye , uyu mupolisi avuga ko hari bagenzi be bitwikira ijoro bagasambanya izi mfungwa bitwaje ububasha bazifiteho.

Ati : “ Akenshi bazishukisha ibiryo byiza bitandukanye n’impungure bagenerwa cyangwa bakababwira ko batazajya bakubitwa nk’abandi , yemwe hari n’abasambanywa bakabeshywa ko bazabafunguza n’ibindi…”

Ibicuruzwa byatswe abazunguzayi bihabwa abayobozi b’igipolisi

Ntabwo twari gusoza ikiganiro uyu mupolisi atatubwiye aho ibicuruzwa byakwa abazunguzayi bishyirwa nyuma y’ifungwa ryabo. Atajuyaje yatubwiye ko abayobozi ba polisi babigabagabana.

Yagize ati “ iyo ari ibiribwa nk’imbuto cyangwa imboga byoherezwa kwa afande uba ukuriye operation yo kubafata. Na ho iyo ari imyenda dutoranyamo imyiza afande akayijyana indi abapolisi bakayisaranganya”.

Ni kenshi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye yamagana amarorerwa akorerwa muri iki kigo , ariko haba ubutegetsi bwa gisivile ndetse n’ubw’igipolisi burinda ibi bigo ntawigeze yemera ko abahafungiye bakorerwa iyicarubozo. Gusa abahafungiwe bakagira amahirwe yo kuhava bavuga batarya indimi ko baba bavuye mu menyo ya rubamba.

http://lecpinfo.com/abagera-kuri-18-bamaze-kugwa-mu-kigo-ngororamuco-kwa-kabuga-muri-uyu-mwaka/

Exit mobile version