Mu byishimo n’akanyamuneza byabaranze abanyeshuri basaga 9000 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi mu mashami atandukanye. Minisitiri w’Intebe, Dr. Eduard Ngirente yari umushitsi mukuru, yakomoje ku ngamba Leta y’u Rwanda ifite mu kubaka ubukungu bushyingiye ku bumenyi.
Abarangije bishimiye ko bagiye gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gifite
Minisitiri w’Intebe ati “Ibi bisobanuye ko umunyeshuri urangije Kaminuza aba afite ubushobozi bwo gukora akazi kajyanye n’ibyo yize , ibyo tubibizeyeho.
Turabizi mwagize abarezi beza babafashije kugera kuri iyo ntego, tukaba tubategerejeho ko muza mugafasha abandi Banyarwanda mu guteza imbere igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Eduard yaboneyeho kwibutsa abarangije ko Leta y’u Rwanda ibatezeho ubumenyi n’ubuhanga mu byo bazakora, bagaharanira impinduka mu iterambere ry’igihugu na Africa muri rusange.
Bamwe muri aba bavuga ko bagiye kuba umusemburo wo guharanira impinduka mu mibereho myiza y’abaturage, no gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije umuryango nyarwanda.
Nyakambari Obed urangije amashuri mu bijyanye no gushushanya ibishushanyombonera by’inzu, yavuze ko bo nk’urubyiruko ari bo mbaraga z’igihugu kandi ibintu bavanye mu ishuri batagomba kubisiga aho ngaho gusa.
Ati “Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu kandi ibintu twavanye mu ishuri ntitugomba kubisiga aho ngaho, tuzabyerekana hanze n’abana bato babyigireho.”
Uwitonze Jean de Dieu yarangije amashuri mu bijyanye n’Uburezi mu gashami k’Ikinyarwanda, yavuze ko yabonye muri iyi minsi hari ikibazo cyo kutanoza neza ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo ngo mu byo azamarira u Rwanda harimo gutuma abantu banoza imivugirwe y’Ikinyarwanda.
Mbarubukeye Ethienne Peacemaker yarangije amashuri mu Itangazamakuru n’Itumanaho, avuga ko hari icyuwo mu bakora itangazamakuru batararyize, ngo azafasha gukosora ibitameze neza, akore itangazamakuru ry’umwuga.
Iyi nishuro ya gatandatu Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi kuva mu mwaka wa 2013 yiswe (University of Rwanda, UR), igahuza icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, n’Amashuri Makuru ya Leta agera kuri atandatu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr.Charles Murigande yatangaje ko kuri ubu Kaminuza y’u Rwanda ihagaze neza ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagarutse ku mateka avuga ko kuva yatangira mu 1963 kugeza mu 1993 mbere gato ya Jenoside, muri iyo myaka 30 yari imaze gusohokamo abanyeshuri 1962 gusa.
Mu myaka itandatu, kuva muri 2013 Kaminuza y’u Rwanda imaze kuba imwe ifite amashami atandukanye, imaze gutanga impamyabumenyi ku bantu barenga 48 900.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko ifite gahunda yo guteza imbere Kaminuza y’u Rwanda kuko yafashe umwanzuro wo kugaba amashami yayo mu migi yunganira Kigali, yongereye amafaranga afasha abanyeshuri mu myigire ava ku Frw 25000 agera ku Frw 35000, bikaba biteganyijwe ko azagera kuri Frw 40.000.
Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami (Campus) 12 mu Turere dutandukanye, Gikondo, Remera (Gasabo), Nyarugenge, Huye, Busogo, Rubirizi, Nyamishaba, Nyagatare, Rusizi, Kicukiro, Kavumu na Rukara.
https://www.umuseke.rw/video-abagera-ku-9000-bari-abanyeshuri-muri-kaminuza-yu-rwanda-binjiye-ku-isoko-ryakazi.html