Site icon Rugali – Amakuru

Abagera ku 8.000 bamaze guta izabo mu minembwe

Minembwe

Mu karere ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Kongo, haravugwa ikibazo cy’abaturage bagera ku bihumbi umunani bahunze ingo zabo nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyenda.

Abakuwe mu byabo biganjemo abagore n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru.

Umuyobozi w’akarere ka Minembwe, Gad Mukiza, avuga ko n’ubwo imirwano imaze guhosha ariko yateye ikibazo gisaba ubufasha bw’imibereho y’abaturage barara rwantambi.

Exit mobile version