Nimuhorane Imana !
« Ushidikanya ko abanyarwanda bishimye azaze abibarize », iri ni ijambo Kagame yavugiye i New York ejo ku cyumweru 22/09/2019 ubwo yari ayoboye inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama (Presidential Advisory Council), akanama nakwita Gouvernement Bis cyangwa Kagame Fan Club karimo ba Pasteur Rick Warren, ba Tony Blair n’abandi.
Iri jambo ryanyibukije irindi ryavuzwe na Sam Rugege uyobora Urukiko rw’Ikirenga ari kuli Nyarubuye Memorial taliki ya 08/04/2017 ngo « Mu mateka y’abanyarwanda, nta gihe bigeze babaho neza nk’ubungubu ».
Iyi mvugo ko abanyarwanda bishimye ni ubushinyaguzi bubi kuko ubu mu Rwanda hadutse ibyorezo bidasanzwe nk’amavunja, inda z’indaro mu bangavu, abana barara irondo, ukwicana mu bashakanye no kwiyahura :
Bavandimwe, ntawahakana ko hari abanyarwanda bishimye ndetse rwose biyumva muli paradizo : hari abanyarwanda bafite ubutunzi butigeze bubaho, bafite aribyo n’umurengwe ujejeta.
Hari abanyarwanda bahora mu madege n’amahoteri, bajya guhahira Dubaï barwara n’igicurane bakurira indege. Aliko se abo banyarwanda ni bangahe, ni bande ?
Aho abo banyarwanda ntibagerwa ku mashyi ? Kuki se umukuru w’igihugu wagombye kuba umubyeyi w’abanyarwanda bose, kuki adatekereza abenshi cyane bari ku musonga w’ubukene, uburwayi, ubushomeri, inzara, imisoro n’ikiboko cya Dasso akabakina ku mubyimba ngo umunyarwanda utishimye ni uwavumwe ?!
Aho uwo munezero w’agatsiko uhutaza rubanda isukuma nturimo amageza ? Uzaba akiriho arahishiwe !
Dr Biruka, 23/09/2019