Kigali: Car Free day y’imbwa…Zakoze umutambagiro ngo ‘zimenyane’. Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali habaye umutambagiro w’imbwa zirenga 40 mu rugendo rwavuye kuri Stade Amahoro i Remera kugera ku Gishushu. Ababiteguye ngo icyo bari bagamije ni uguhuza izo mbwa ngo zihuze urugwiro zinamenyane.
Muri Kigali hamenyerewe ibirori byinshi bitandukanye bihuza abantu ariko ku nshuro ya mbere habaye ibihuza imbwa. Ibi birori byabaye nyuma y’umunsi umwe habaye ibindi birori by’imurika ry’imodoka zidasanzwe byabereye kuri Stade Amahoro.
Iki gikorwa cyateguwe n’itsinda ryitwa ‘Rwanda dog lovers’ (abantu bakunda imbwa) ngo igitekerezo cyo gukora ibirori by’imbwa bagihimbiye muri Groupe ya Whatsapp bahuriyemo.
Gahamanyi Eric umwe mu babiteguye yabwiye Umuseke ko babikoze bagamije kumenyana no guhuza imbwa batunze na zo zikamenyana zikora urwo rugendo.
Ati “Ni ibirori bitamenyerewe mu Rwanda ariko mu kubikora ahanini tuba tugamije kumenyana nk’abantu batunze imbwa kugira ngo tuzihuze zimenyane kuko ziba zikwiye no gukora uwo mutambagiro.”
Uwo mutambagiro uri kuba abantu zanyuragaho ngo byarabatangaje, ababitegura bavuze ko byakiriwe neza bibereka ko benshi bafite inyota y’uko byazajya inshuro zirenze imwe mu mwaka.
Ku nshuro ya mbere ngo byagenze neza, ngo ntibaremeza niba ari ibirori ngaruka kwezi kuko hari n’ibindi bagomba gukemura kugira ngo bizarusheho kugenda neza.
Uwo mutambagiro witabiriwe n’imbwa zirenga 40 z’ubwoko butandukanye, harimo abantu babisobanukiwe kugira ngo bafashe izo mbwa kudateza umutekano muke mu muhanda.
Abateguye ibi birori ngo ubusanzwe bagira imbwa bagurisha ndetse n’ibikoresho byazo byose harimo no kuzitoza cyangwa kuzikorera isuku.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW