Nta we ukwiye kwiyahura mu Rwanda ruryoshye gutya – Gen Mubarak Muganga.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yabwiye abagize umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko igihugu gitekanye, abasaba gukora bakazavamo abagabo n’abagore bihagazeho.
Yabivugiye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ahasorejwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG-GAERG, mu rwuri Perezida Kagame yabahaye nk’uko AERG yabinyujije kuri Twitter.
Gen. Mubarak yabibukije ko bagomba kurangwa n’ubutwari, bagakoresha ubushobozi bafite bagaragaza ukuri ku gihugu cyabo bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yakomeje ati “Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro yo 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bagomba kumva ko ingabo zabarokoye zifite ingufu kurusha mbere kandi zizabarinda uko byagenda kose.”
Yasabye abagize imiryango ya AERG na GAERG kumva ko u Rwanda rw’ubu rutekanye kandi rufite byose bya ngombwa ngo umuturage abeho neza. Yavuze ko uwakwishyira mu mimerere isa no kwiyahura yaba yihemukiye bitari ngombwa.
Ati “Kwiyahura nibwo bubwa bwa nyuma bubaho, nta we ukwiye kwiyahura mu Rwanda ruryoshye gutya, mubeho mwumva ko mutekanye, mukore, mwige, mube abagabo n’abagore bihagazeho. Ubutumwa bampaye ngo nze mbabwire ni uko u Rwanda rutekanye.”
Rabbi Malo Umucunguzi