Iyo mbonye imihango nkiyi Kagame n’umugore we babaga ibimasa ngo baragaburira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda birambabaza cyane kubera ko nziko mu Rwanda inzara n’ubukene bimeze nabi mu banyarwanda. Nawe Paul na Jeannette Kagame bari bamaze hafi ibyumweru 2 bazarera isi, umugore muri USA aho umugabo yamusanze avuye muri Ethiopia, Dubai na Germany.
Ubwo Kagame yahise yigira kureba umupira wa Basketball i Charlotte muri leta ya North Carolina asangira imivinyo n’aba stars barimo ba Thierry Henry na Evra. Namwe mutekereze akayabo Kagame n’umuryango we basesakuye. None reba bageze i Kigali bahise babagira ibimasa bariya bavantara bifite. Ahubwo uruzi iyo bari kuba batumiwe n’uhagarariwe n’umwe mu bihugu bikize nka USA, France, UK, Germany n’ibindi?
Nanjye utuye hano muri USA sindumva ngo Perezida wa USA yakiriye abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika ngo abagaburire banywe ku mivinyo. None se u Rwanda dufite ibya mirenge kurusha USA? Biranshavuza iyo mbonye iri sesagura mu gihe mu makuru yose numva kuri za radio mu Rwanda amakuru yose aba ari mabi…nta mihanda, nta mazi, nta mashanyarazi, abadahembwa n’ibindi bibazo byinshi ntarondora.