Site icon Rugali – Amakuru

Abaganga b’inzobere bari gusezera umusubirizo muri CHUK

Yanditswe na Maniraguha Ferdinand
CHUK ni ibitaro bifatiye runini igihugu dore ko byakira 70 % by’abarwayi baba boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza bigaragaza uburyo ari ibitaro bya rubanda.
Kugeza ubu bifite abakozi bagera kuri 800, barimo abaganga b’inzobere bagera kuri 45. Nyamara mu mezi ane gusa, abagera kuri batanu bamaze gusezera, mu gihe mu myaka ine hamaze kugenda abagera kuri 20.
Ahagiye hagenda abaganga benshi ni nko mu ishami ribaga, iryita ku ndwara z’abagore n’iryo gutera ikinya.
Abo baganga b’inzobere basezera muri CHUK, bajya gukora mu mavuriro yigenga cyangwa bagashinga ayabo bwite.
Nta gihombo ku gihugu kuko aho bajya naho bavura Abanyarwanda nubwo hari bake bajya mu mahanga, ariko ni igihombo ku baturage basanzwe badafite amikoro yo kujya kwivuriza mu bitaro byigenga izo nzobere ziba zagiyemo.
Impamvu ituma aba baganga bava muri CHUK bakajya ahandi ifitanye isano n’amafaranga baba bahembwa. IGIHE ifite amakuru ko umuganga w’inzobere muri CHUK, nibura ahembwa amafaranga ibihumbi 700 cyangwa arenzeho gato ku kwezi.
Mu mavuriro yigenga aho abo bajya, umwe ashobora guhembwa amafaranga agera kuri miiyoni irenga, ndetse yakora amasaha y’ikirenga akayahemberwa.
Ubusanzwe umuganga wa Leta akwiye gukora amasaha yagenewe umukozi wa Leta, nyamara kubera abarwayi benshi uwo muri CHUK amasaha agenewe arayarenza, agakora n’ayikirenga ariko ntayahemberwe.
Ibyo ni bimwe mu bibazo byatumye kugeza ubu, inzobere eshanu zaramaze gusezera mu gihe cy’amezi ane mu gihe bivugwa ko hari n’izindi zigera kuri eshatu zamaze kwandika zisaba gusezera ubu zitegereje igisubizo.
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Théobald Hategekimana aganira na IGIHE, yavuze ko bidakanganye cyane kuba abo baganga baragiye, ngo kuko umuntu yemerewe kujya aho ashaka igihe abonyeyo amahirwe.
Yagize ati “Abaganga b’inzobere hariho bamwe barimo bagenda, ariko ubusanzwe umuganga iyo yiga agirana amasezerano na Minisiteri, biba biteganyijwe ko akora imyaka ine cyangwa itanu, iyo ayirangije akora ibindi bintu yumva yifuza kugeraho. Rero iyo urebye mu bagenda (CHUK) usanga hari ababa bararangije iyo myaka barakoze nk’imyaka 10 cyangwa 15, hari n’ababa bategura guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru barimo gushaka gutegura uko azabaho nyuma.”
Dr Hategekimana avuga ko nta gikuba cyacitse kuko CHUK isanganywe abaganga. Ati “Ubusanzwe twe dufite baganga benshi, iyo bagiye ari benshi rero abantu bagira ngo ahandi ho ntibagenda, kandi n’ahandi baragenda. Icyangombwa n’uko habaho uburyo butuma uko abaganga bagenda, hinjiramo n’abandi”.
Kugeza ubu abaganga iyo bagiye ntabwo bahita babona ababasimbura kubera ubuke bw’inzobere mu buganga u Rwanda rufite.
Icyakora Dr Hategekimana avuga ko ubu bategereje abanyeshuri bari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye no kuzobera mu ndwara runaka. Hari abazarangiza amasomo muri Kanama, abo nibo bazavamo abazasimbura bamwe mu bamaze kugenda muri CHUK.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK butangaza ko kugeza ubu nta ngaruka kugenda kwa bamwe mu baganga bigira ku barwayi, icyakora ngo biha abandi baganga akazi kenshi.
Mu gutera ishema abaganga ngo badakomeza kugenda, Dr Hategekimana avuga ko bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima batangiye gushaka igisubizo.
Ati “Mu gushaka icyabatera akanyabugabo, harimo harigwa uburyo twajya dukora, tukareba uko twapanga gukora nyuma y’amasaha y’akazi, noneho umuganga akabihemberwa akagira amafaranga akuramo akumva ko akora akazi gatuma abona ikirenze ku mushahara we.”
Minisiteri y’Ubuzima ngo niyo iri gukora ubuvugizi kugira ngo iyi gahunda yo guhembera abaganga amasaha y’ikirenga igerweho.
CHUK ni ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda, binafite inshingano zo kwigisha. Bamwe mu banyeshuri biga iby’ubuganga muri Kaminuza baza kwigira kuri izo nzobere zihakora, iyo imwe igize itya ikagenda, ubwo abo banyeshuri baba bahombye, bikaba byanabagiraho ingaruka mu myigire yabo.
Icyakora Dr Hategekimana avuga ko abanyeshuri bafashwa n’abandi baganga basigaye, ngo kuko uwo muganga ugiye aba afite abandi bakoranaga muri iryo shami.
CHUK ifite inzobere 45, nyamara ngo mu busanzwe ikeneye inzobere 55 kugira ngo ibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi uko bikwiriye.
Amashami atarimo abaganga b’inzobere bahagije kugeza ubu ni mu buvuzi bw’indwara z’abagore, ndetse no mu kubaga. Uretse abaganga b’inzobere, abaganga basanzwe nabo baragenda, nubwo ho ngo bidakabije.
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Théobald Hategekimana

Exit mobile version