Site icon Rugali – Amakuru

Abagabo bararya imbwa zikishyura! Kagame aho kwirukana Dr. Musafiri Papias Malimba yirukanye Dr Mugisha Sebasaza Innocent!

Umwe mu bemeje ibyo gufunga zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda yakuwe ku buyobozi. Dr Mugisha Sebasaza Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, yakuwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Mata 2017, ibi bikaba bibaye nyuma y’igihe gito ibijyanye no gufunga zimwe muri Kaminuza n’amashuri makuru yigenga mu Rwanda bitavugwaho rumwe, nk’umuyobozi wagize uruhare mu byemezo byafungishije izi Kaminuza akaba yaragarutsweho na bamwe mu bayobozi ba za Kaminuza zafungiwe amwe mu mashami.

N’ubwo bitatangajwe ko gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi byaba bifitanye isano n’ibimaze iminsi bitavugwaho rumwe ku gufungwa kw’amashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ntawakwirengagiza ko ari byo bintu Dr Mugisha Innocent amaze iminsi avugwamo cyane hamwe n’ikigo yari abereye umuyobozi.

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, nka kimwe mu bigo bya Minisiteri y’Uburezi gishinzwe by’umwihariko gukurikirana za Kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda, mu kwezi gushize kwa Werurwe yanzuye ko amashuri makuru na kaminuza 10 bihagarikirwa amashami cyangwa amasomo by’agateganyo, hashingiwe ku igenzura ryakozwe hagaragazwa ko hari ibyo batujuje.

Dr Innocent Sebasaza Mugisha wari umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC

Abayobozi ba za Kaminuza n’amashuri makuru byafungiwe amashami ndetse hamwe abanyeshuri bagahita basabwa kwitahira, bagiye bagaragaza ko batishimiye ibi byemezo ndetse ko harimo akarengane. Abanyeshuri bo bamaze igihe bari mu gihirahiro, bavuga ko batumva uburyo Kaminuza zihagarikwa bakadindira nyamara baragiye kwiga babona neza ko Kaminuza bagiyemo zifite ibyangombwa zahawe na Minisiteri y’Uburezi.

Kaminuza ya Gitwe yafungiwe amashami atatu arimo iryigisha ubuganga, irya laboratoire ndetse n’ishami ry’ubuforomo. Umuyobozi wayo Rugengande Jered, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko batunguwe cyane n’icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi kuko basanga bujuje ibisabwa byose kandi n’isuzumwa ryakozwe rikaba rimaze igihe kuburyo hari ibindi byinshi byahindutse muri iyi Kaminuza nyuma y’iryo suzumwa. Avuga kandi ko asanga Minisiteri y’Uburezi yarashingiye ku byemezo by’amasuzuma ya cyera, ntiharebwe ibyagiye binozwa.

Yagize ati: “Icyemezo cyaradutunguye kuko mu by’ukuri raporo mbona Minisiteri yashingiyeho, ni raporo za cyera kuko twagiye dukorerwa amasuzuma kenshi, uko baje tukongeraho tukongeraho… Usanga rero ririya suzuma Minisitiri yashingiyeho, mu by’ukuri yaragiye ihera ku byemezo by’amasuzuma yabaye mbere. Icya kabiri hagati y’igihe baziye n’igihe bagendeye, hashize amezi atandatu, muri ayo mezi ashize ubu hakozwe byinshi rero. Urugero basanze dufite imirambo yo kwigiraho ibiri, turayongera none ubu tumaze kugera kuri 12, kandi ntekereza ko n’i Butare batayifite.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 mu cyumba cya Minisiteri y’Uburezi, mu bibazo byabajijwe Dr Mugisha Sebasaza Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, harimo kuba raporo zahawe amwe mu mashuri makuru zigaragaza ibyo batujuje, zari zirimo amakosa nk’aho byagaragaraga ko hari ibyo zahawe bigenewe izindi Kaminuza. Urugero ni Kaminuza ya Gitwe, aho muri Raporo yahawe ubwo yahagarikirwaga amashami, hagaragaramo aho bibeshye bakandika Kaminuza ya INES cyangwa iwa AUCA y’i Masoro. Aha hibazwaga niba ayo makosa yakozwe, atashingirwaho hemezwa ko n’ibikubiye muri raporo hari aho habayemo kwibeshya.

Tariki 17 Werurwe 2017, nyuma yo kumva amwe mu makaminuza anenga izi raporo, iknyamakuru Ukwezi.com cyari cyaganiriye na Dr Mugisha Sebasaza Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, tumubaza ibijyanye n’ayo makosa maze mu gusubiza agira ati: “Reka reka reka! Ni template, nibasome ibiriho munsi byose, ni raporo yabo… Iyo ni template bakoresheje hazaho iryo zina rya INES ariko ibirimo byose ni ibya Kaminuza ya Gitwe… Ikibazo si ako ka template bagiye bakoresha. Hanyuma se INES iba hariya, iba aho bavuga na biriya byose?…”

Dr Mugisha Sebasaza Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Dr. MUVUNYI Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) ushinzwe ishami ry’Ibizamini, uyu muyobozi bikaba bigaragara ko afite inshingano zitoroshye zo gukemura ibibazo by’uburezi biri muri Kaminuza n’amashuri Makuru mu Rwanda.

Dr. MUVUNYI Emmanuel wakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Uburezi niwe wasimbuye Dr Mugisha Innocent

https://www.ukwezi.com/mu-rwanda/3/article/2578

Exit mobile version