Mu nkuru mwasomye muri iki kinyamakuru ifite umutwe ugira uti: « abo mu muryango we bafite impungenge ko yashimutiwe i Kigali n’inzego zishinzwe ubutasi » ku itariki ya 02 Werurwe 2017, havugwagamo ibura rya Violette Rukundo Uwamahoro. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2017, ni bwo yaburiwe irengero ari kwerekeza mu mugi wa Kigali rwagati, akaba yari avuye Nyagatare aho yari yagiye gushyingura se. Ubusanzwe, Uwamahoro yari atuye mu Bwongereza, akaba yari amaze iminsi itanu gusa ageze mu Rwanda, kuko yari yahageze tariki ya 09 Gashyantare 2017. Yabuze hashize akanya gato avuganye n’umugabo we wari i Leeds (mu Bwongereza) kuko yari mu nzira ashaka gusubira i Burayi. Abo mu muryango we bamaze ibyumweru bibiri batazi neza iyo yazimiriye. Cyakora Faustin Rukundo umugabo we yavugaga ko akeka ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, agashingira ku mpamvu mwasoma muri iriya nkuru twibukije hejuru. Twabajije impuguke mu mategeko, muri zo harimo Maître Innocent Twagiramungu umwavoka mu rugaga rw’abavoka i Buruseli mu Bubiligi, atubwira ko: » iyo umuntu ukekwaho icyaha atawe muri yombi, inzego zimufunze zitagomba kubihisha. Izo nzego ntizemerewe kubangamira ko ufashwe abimenyesha umuryango we, kandi ufunze afite n’uburenganzira bwo kubimenyesha umwavoka (ushobora kumwunganira). Kumarana umuntu ibyumweru bibiri warabihishe umuryango we, ndetse adashobora no kubimenyesha umwavoka, ni ukurenga ku mategeko. »
Igitutu cya Leta y’Ubwongereza ni cyo cyatumye bemera ko bamufite mu maboko yabo
Bitewe n’uko Violette Rukundo anafite ubwenegihugu bw’abongereza, Leta yabo, ibinyujije mu ntumwa zayo zo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasabye abategetsi b’u Rwanda kuyibwira niba bazi aho uyu mutegarugori aharereye. Abategetsi b’u Rwanda basubiza ko nta kanunu k’amakuru y’Uwamahoro bafite. Ibi byemezwa n’ikinyamakuru « I News » cyo mu Bwongereza, akaba ari na cyo cyatangaje bwambere ibura ry’uyu mutegarugori. Ubwongereza bwahise bubwira abategetsi b’i Kigali ko bugiye kohereza impuguke n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo bazamenya aho yanyuze hose n’aho yashimutiwe. Telefoni zigendanwa yari afite, zirimo n’iyo yari yavanye mu Bwongereza, ngo ziri mu byari kubafasha gusobanukirwa. Hagati aho, ni na ko ambasade y’abongereza mu Rwanda yakomeje gukurikiranira hafi ikibazo cy’ibura ry’umwenegihugu wabo. Aho imenyeye ko afungiye Kacyiru, yagiye kumusura tariki ya 03/03/2017.
Kwivuguruza kudasanzwe
Hasigaye iminsi mike ngo itsinda ry’impuguke z’abongereza rigere i Kigali, ubutegetsi bwo mu Rwanda bwavuye ku izima, butangaza ko Violette Rukundo ari mu maboko yabwo. Ku itariki ya 03 Werurwe 2017, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangarije abanyamakuru bo mu Rwanda ko urwego rwa Polisi ari rwo rwataye muri yombi Violette Rukundo, anongeraho ko akekwaho « ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi. » ACP Badege yanatangaje ko Polisi y’u Rwanda yasabye inzego zibishinzwe mu Bwongereza, ko abafatanyije na Violette Rukundo muri ibyo bikorwa bari mu Bwongereza, na bo bakurikiranwa, ngo kuko Polisi y’u Rwanda igiye kubaha ibimenyetso.
Kuki abafunze Violette Rukundo batubahirije amategeko?
Ubusanzwe inzego z’ubutegetsi ni zo zakabaye intangarugero mu kubahiriza amategeko. Gufata no gufungwa bikagirwa ibanga, si ubwa mbere bibayeho, nyamara ntibyemewe. Ni na ko byagenze ku muhanzi Kizito Mihigo. Muri Mata 2014, yarafashwe afungirwa ahantu hatazwi, umuryango we ntacyo ubiziho, bimara icyumweru cyose. Kera kabaye, aho kumugeza imbere y’urukiko, Polisi y’u Rwanda imuzana imbere y’itangazamakuru yishinja ibyaha. Byabereye abantu urujijo kuko ntawasobanukiwe icyo abamufungiye ahantu hatazwi bamukoresheje muri iyo minsi yose. No kuri Violette Rukundo Uwamahoro, hari uwakwibaza impamvu yo gufungwa rwihishwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri byose, ndetse abategetsi bakaba barabanje kubihakana. Umugabo we, Faustin Rukundo yasobanuye ko, ubwo yari amaze kubura irengero rye, yabonye ko telefoni ye igendanwa ndetse na email ye, byakoreshejwe n’abandi, agakeka ko abo bantu ari bariya bamutaye muri yombi. Faustin Rukundo akaba ndetse yaragaragaje impungenge ko muri iyo minsi umugore we yaba yarakorewe ibikorwa by’iyicarubozo, hagamijwe kumwemeza cyangwa kumuvugisha ibitandukanye n’ukuri. Icyifuzo cy’abategetsi b’Ubwongereza, ni uko hagenwa umuganga bizeye, agasuzuma niba nta bikorwa by’iyicarubozo Violette Rukundo yaba yarakorewe.