Bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Gasabo iherutse kwibasirwa n’ inkongi y’ umuriro , mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tari 3 Werurwe 2017, basindukiye mu myigaragambo aho barimo gutera amabuye mu baturage.
Magingo aya muri iyo gereza harimo kumvikanamo urusaku rwinshi rw’ abatera amabuye n’ abatabaza.
Umuvugizi y’ urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helary yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko abagororwa bigarambije atari bose ahubwo ari agatsiko k’ abo yise indispline.
Yagize ati “ Nibyo iyo myigaragambyo imaze nk’ isaha itangiye. turimo turimo kureba uko twahosha iyo myigaragambyo. Ntabwo ari abagororwa bose bigaragambije tugiramo agatsiko k’ abo nakwita indisipline baba bameze nk’ abananiranye nibo tugira ngo duhangane nabo”
Yakomeje avuga ko bataramenya impamvu nyayo yateye iyo myigaragambyo gusa ngo barakeka ko abigaragambya basaba guhabwa ibindi bikoresho.
Yagize ati “ Urabona iyi gereza ejo bundi yarahiye, twabahaye ibikoresho birimo uburingiti, n’ amasahani yo kuriraho, hari ibintu byabo byahiriye buriya wasanga basaba guhabwa ibindi bikoresho”
CIP Sengabo yavuze ako gatsiko kagizwe n’ abantu bari hagati ya 200 na 300.
Gereza ya Gasabo ifungiwemo abarenga ibihumbi 5.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…
http://www.umuryango.rw/…/abafungiye-muri-gereza-ya-gasabo-…