Yanditswe na Rpf Gakwerere
Kuri abo bafite umutima wo kubabarira, ntimwibagirwe gusengera umupfu w’igenza Jack Nziza. Bamwe mubo bakorana bamuhimbye umupfu wigenza Jack Nziza. Banyarwanda nkunda, uwari umujenerali w’umuboyi wa Kagame, uwari wungirije perezida, uwari uhagarariye iperereza ntabwo ubuzima bwe bumeze neza.
Mushobora gukeka ko baba baramuhaye bumwe mu burozi yakunze gukoresha yica abanyarwanda mu 1990. Tuvuze hano icyo yaba arwaye, byaba bihabanye n’uburere mboneramuco. Ariko umufumbira Jack Nziza ubuzima bwe ntibumeze neza, mu burwayi bwe arababaye cyane. Ababa bagifite umutima wo kubabarira abo bicanyi, mumusengere, mumusabire ku Mana imworohereze.
Banyarwanda nkunda, mumenye ko Imana iriho ijana kw’ijana ko kandi Nyagasani Umwami akora ibitangaza. Uyu munsi ushobora gushimuta abantu, ushobora kubica urubozo, ushobora kubafunga, ushobora kubica cyangwa ukuba uzwi nk’umuntu utubahiriza ikiremwa muntu, ariko Nyagasani Umwami azi neza igihembo cy’abanyabyaha. N’Imana yihangana.
Icyumweru gishize, umwicanyi Paul Kagame yazamuye mu ntera Francis MUTIGANDA amuvana kuri Colonnel amugira Brigadier Gen, umujenerari w’icyamamare. Francis MUTIGANDA yari yungirije by’umwihariko Jack Nziza kuva mu 1991. Azi iby’iperereza byose byakozwe na Jack Nziza. Ihonyora ryose ry’ikiremwa muntu ryakozwe na Jack Nziza, umufasha we Francis MUTIGANDA yacikishirije amashuri, n’imugabo uhutaza, uzwiho cyane mu manyanga ya politiki kandi akaba azwiho ubugome bwinshi.
Mu myaka ishize, aho ubushobozi bw’umupfu ugenda Jack Nziza bwiyongereye, yakoze uko ashoboye umwungirije Francis MUTIGANDA ngo bamuhe akazi gakomeye mu iperereza rya gisirikari, kumwe na Jack Nziza wakoraga uko ashoboye uwomwungiriza we Francis MUTIGANDA bamugira uhagarariye DMI ikora iperereza ryo hanze, inshingano afite kugeza magingo aya.
Nyuma y’urukozasoni rw’inkuru y’urushako rwa Jeannette Kagame Gasana, n’icyo gihe umwicanyi Paul Kagame yatangiye kugenda agabanya ububasha umupfu ugenda Jack Nziza bikaba byarageze n’aho bamushyira ku gatebe ava mu ngabo. Umwicanyi Paul Kagame yahaye Francis MUTIGANDA akazi ko kubaka iperereza ryari mu maboko ya Jack Nziza.
Ku buriri bwe, uburwayi bumusonga buhoro buhoro, aho imiti imugabanyiriza ububabare ntacyo imumarira, ndakeka ko Jack Nziza atekereza ku bibi yakoze, yicuza ibyo bibi yakoze, yibuka abo yagambaniye, yabeshye, yashimuse, yishe urubozo, yahotoye cyangwa yishe. Mu byukuri amateka y’u Rwanda azahora
amwibuka. Umunyamahanga wishe abanyarwanda benshi kurusha abandi banyamahanga batuye u Rwanda.
Kuri njye, nifuzaga rwose ko Imana yaba imutije iminsi kuri iyi si kugirango azabone u Rwanda rufite ubutabera kandi rufite Demokarasi, u Rwanda ruzamucira urubanza ruziguye, ubutabera yimye miliyoni nyinshi z’abanyarwanda. Ndifuza kumubona imbere y’amategeko ahana aba bantu batubahiriza ikiremwa muntu. Ndashaka kumubona mu rukiko abwira abanyarwanda impamvu yishe bagenzi n’icyo yungutse muri ubwo bwicanyi.
N’iki kiri mu butegetsi gituma abantu bica bitabagoye? Kubera iki bica? Bica kugira ngo bunguke iki? N’iki uyu mugabo yaba yarungutse muri iyi myaka yose yamaze yica abantu? Nta na kimwe.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera