Site icon Rugali – Amakuru

ABAFITE INYUNGU KURI:” VISIT RWANDA” NI BANDE??

Ntimwibeshye ngo ni igihugu kuko ibyo amahanga yahaye abanyarwanda kuva na mbere( Amamiliyari y’imfashanyo yo gusana igihugu, y’abacitsekwicumu,…)nubundi ntabwo byatugezeho!!!
Ahubwo Visit Rwanda niyo Agatsiko kamaze kwigabanya ibyo kazakuramo.

Uyu munsi ndibanda kugatsiko GACURUZA INDAYA!!

Aka gatsiko kagiswe nabamwe mubategetsi bo hejuru, batoranije Abagore( bamwe bafite n’abagabo) hamwe ningirwa Bakobwa, bakaba bashinswe ibyitwa: KWAKIRA ABASHYITSI”!!!

Umugabo w’Umunyamahanga wese ukandagiye mu Rwanda, ntabwo ashobora gucika ako Gatsiko!!!

Amacye ku Isaha imwe ni Amadorali 100 ($100) naho ijoro ryose ni $1000, akishyurwa mbere, ndetse hakiyongeraho agashimo (Tips) rimwe na rimwe no KUBASOPA, dore ko abo bashyitsi, badashobora gutinyuka gutaka ko bibwe kuko ntanuwo batakira!!

Byose bigasoswa no GUTAKA UBWIZA BW’INGOMA IRIHO ya Kagame, ndetse no KUBAHUMA AMASO mugufata ibyemezo byabazinduye!!!

Iturufu yamaze abo bashyitsi niwa muco Nyarwanda, ufitwe n’Abanyarwandakazi by’umwihariko twakwita NYIRANSIBURA!!!
Abanyamahanga nibwo bwa mbere baba bawubonye, Bagatwarwa!!!

Yanditswe na John Matabaro

Exit mobile version