Site icon Rugali – Amakuru

Abafarisayo mwicaye aho i Kigali mwihaye gutera Diane Rwigara amabuye, tugiye kuyabatera namwe.

Nyuma yaho DMI ya Kagame isohoye amafoto y’impimbano ya Diane Rwigara, ikinyamakuru Rugali kiyemeje gukora iperereza k’ubusambanyi burangwa muri leta ya Kagame. Twari twarifashe twanga gutangaza inkuru zivuga amabi y’ubusambanyi bw’abagize leta ya Kagame cyangwa bigeze kuyibamo none ibyo bakoreye Diane Rwigara byaduteye kwisubiraho tugahindura imikorere.

Waba uri minisitiri cyangwa umufasha wa minisitiri ndetse na Kagame n’umufasha we ubu aho bigeze tugiye kubashyira hanze namwe. Yesu yabivuze neza abwira abafarisayo nabanditsi ubwo wa mugore yari yafashwe asambana ati utarakora icyaha namutere ibuye. None rero mw’abafarisayo mwe mwicaye aho i Kigali mwihaye gutera Diane Rwigara amabuye, tugiye kuyabatera namwe.

Hari ikintu kimwe gusa DMI iturusha: “KWICA” haba mu gihugu cyangwa no hanze. Ariko guhangana kuri Intereniti ho tuzagwa miswi! Tugomba kubashyira hanze abanyarwanda nabo bakamenya amabi mukora kereka icyo tutazamenya naho ubundi ubu ibyo muri gukorera Diane Rwigara namwe tugomba kubibakorera. Kandi munyarwanda munyarwandakazi aho uri hose ukaba warababajwe nibyo bakoreye Diane Rwigara ukaba hari inkuru k’ubusambanyi bw’umuntu ukorera leta ya Kagame, TWANDIKIRE.

Ubwanditsi
Rugali.com

Exit mobile version