Amakipe waribye, abasifuzi uragura, utanga amadorali, none dore urayabuze ugende amahoro….wa Gikona we wa Gikona we waba usize inkuru iki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa. Banyarwanda banyarwandakazi aya ntabwo ari amagambo yanjye ahubwo n’amagambo y’abafana ba Gikundiro ariyo Rayon Sports ubwo bishimiraga ko ikipe ya Kagame na FPR, APR FC bita IGIKONA (IBIKONA) yari imaze gusezererwa n’ikipe yo muri Zambia yitwa Zanaco.
Iyumvire nawe iyi ndirimbo maze umbwire niba wumva hari aho abafana ba Gikundiro babeshya. Ahubwo njye numvise hari byinshi babigiwe gushyira muri iyi ndirimbo. Rero ntihazagire uwo bitangaza ejobundi nuwumva iyi ndirimbo bayiciye mu Rwanda cyangwa nibavuga ko abayiririmba barimo gupfobya Genocide.
Iyumvire nawe aho abafana ba Gikundiro baririmba amaganya n’amanyanga bahora bahura nayo muri Ruhago ariko ibi baririmba nibyo abanyarwanda muri rusange bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Francis Karasira