Abafana ba APR FC bababajwe no gutegekwa gufana Rayon Sports. Abafana b’ikipe ya APR FC ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo bwabasabye kuzashyigikira ikipe ya Rayon Sports ubwo izaba yakira Rivers United mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsindiyemo Vision ku Mumena ibitego 3-0, abafana b’ikipe ya APR FC baje guhurizwa hamwe babwirwa ko bagomba kuzafana Rayon Sports ku mukino wo mu mpera z’icyumweru, ko utazabishobora azigumira mu rugo.
APR FC yaraye itsinze Vision 3-0
Aha ariko, bamwe mu bafana baganiriye na Ruhagoyacu, badutangarije ko ibi batabyishimiye kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo. Uyu yagize ati:
“Sinumva impamvu abayobozi bategeka abafana ibyo badashaka”.
“Ejo nyuma y’umukino baradukusanyije badusaba kuzafana ikipe ya Rayon Sports ngo utazabishobora ntazagere kuri stade. Uko se si ukutwirukana ku kibuga?”
Abandi bafana bagenzi be na bo bakaba batangaje ko bifuzaga kureba uyu mukino wa Rivers gusa ko batakwihanganira kuza kuyireba ari uko bari bufane ikipe bahora bahanganye. Aha ariko, umuvugizi w’abafana ba APR FC Emille Kalinda, na we yunze mu ry’ubuyobozi avuga ko abafana ahagarariye bagomba gufana Rayon Sports.
“Ndasaba abafana bagenzi bange duhuje gufana APR FC kuzaba inyuma ya Rayon Sports kuko ni ishema ku banyarwanda bose. Yego ubusanzwe ntabwo tuyifana ariko ntanubwo tuyanga”.
Emille uvugira abafana ba APR FC na we yiteguye gushyigikira Rayon Sports
Abafana ba APR FC bakaba basabwe gufana Rayon Sports mu gihe ubwo iyi kipe yasezererwaga na Zanako yo muri Zambia kuri stade Amahoro hari hagaragaye abafana batari bake ba Rayon Sports bari baje gushyigikira iyi kipe yaturutse muri Zambia.
Rayon Sports izakira Rivers United kuri uyu wa gatandatu mu mukino uashobora gukora amateka muri ruhago y’u Rwanda, dore ko mu gihe yaba ishoboye gusezerera iyi kipe yayitsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza, yaba ibaye ikipe ya mbere mu mateka y’igihugu ishoboye kugera mu matsinda mu mikino nyafurika.
Abafana ba Rayon Sports bishimira intsinzi ya Zanaco ku mukino wa APR FC
Source: Ruhagoyacu.com